Jiji yakoze indirimbo yamutwaye 7.000.000FRW, vuba arakorana n’uwo muri WASAFI- Yirebe

Jiji, umuhanzi wamenyekanye mu myaka yashize cyane mu ndirimbo zitavuzweho rumwe zisigaye zinitwa ibishegu muri iyi minsi yagarutse mu muziki,agarukanye imbaraga inyinshi mu ndirimbo nshya yise Umama ikoze mu rurimi rw’igiswahili.

Mugabukwari Janvier uzwi mu muziki nka Jiji ni umuganga wabyigiye akaba abikora abifatanya n’umuziki. Ubu abarizwa muri Kenya.

Nyuma y’igihe kirekire atagaragara ku isoko rya muzika nyarwanda, yagarukanye indirimbo nshya na yo yavuzweho amagambo nk’ayavuzwe ku zindi yakoze mbere zirimo “Antere Ibuye” yakoranye na Bruce Melodie na Ama G the Black, n’izindi nka Welcome to Bed, Fata Icyo Ushaka, Supermarket, Ijambo Ryanjye...

Ngo uwanga abakobwa, azamutere ibuye

Izi ndirimbo zose zavugwagaho gushotora abagabo biciye mu magambo azigize ndetse n’amashusho agaragaramo abakobwa bamwe bavugaga ko bambaye batikwije “byatesha umutwe abagabo.”

Jiji yakunze gukora indirimbo zirimo abakobwa bambaye batya

Iyi ndirimbo nshya yitwa “Umama’’ iri mu rurimi rw’Igiswahili . ifite iminota 2 n’amasegonda 51.

Mu mashusho agaragaramo wenyine ndetse n’umukobwa umwe uba wambaye akenda gapfuka amambere n’indi myanya y’ibanga y’epfo gusa bagaragara babyina ahandi bari ku buriri umwe hejuru y’undi.

Uduhuzu tw’uyu mukobwa ni uko duteye
Jiji bamwe bita ‘Umwami w’ibishegu’ aba abwira umukobwa ngo amubyire afate akomeze ikanya [chakaza uma], ngo kandi biraryana “inauma”.

Ati “Zunguza nka Shaddyboo…Zimya itara ryo mu cyumba, ufate ukomeze ikanya nka zimwe za Inama [kuko] biraryana, biraryana.”

’Inauma’ da!!!

Jiji si mushya mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda kuko ariwe bwa mbere wazanye ibitari bimenyerewe mu muziki nyarwanda bamwe bita “Ibishegu” ndetse na we ubwe akaba yiyemerera ko ariwe Mwami wabyo (umwami w’ibishegu).

We (Jiji) avuga ko kwari ukudasobanukirwa akaba ari na ho ahera yitwa “Umwami w’ibishegu”.

Jiji atangaza ko afite ‘management’ nziza igizwe n’Umunyarwanda n’Umufaransa ari na yo iri kumufasha gukora ibikorwa bikomeye, byiza kandi bihenze.

Iyi ndirimbo Umama avuga ko yamutwaye akayabo k’amadolari y’Amerika ibihumbi birindwi (7,000$) hariho ayagiye ku mukobwa ugaragara muri videwo andi akagenda mu ikorwa [Production’] ryayo.

Mu magambo ye bwite, Jiji yatangaje ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ‘Umama’ , yahise abona imishinga harimo indirimbo igiye gusohoka vuba yakoranye n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’undi wa vuba afitanye na Wasafi ya Diamond.

Indirimbo Umama yakozwe na Producer David Pro ku buryo bw’amajwi, videwo itunganywa na Papa Emile afatanyije na Nina Candle.
Kanda hano urebe ’UMAMA’ ya Dr. Jiji

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo