Djabel yasezeranye imbere y’amategeko na Kawthar - AMAFOTO

Umukinnyi wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel yasezeranye imbere y’amategeko na Niyitunganye Kawthar bamaze imyaka 2 bakundana.

Djabel na Kawthar basezeraniye mu Murenge wa Remera kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019.

Mu Murenge bari baherekejwe n’ababyeyi babo bose ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Kuko abakinnyi ba Rayon Sports bari kwitegura igikombe cy’Intwari kigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu ntibabashije kwitabira uyu muhango uretse Bashunga Abouba wari wamuherekeje ndetse ni umwe mu bamusinyiye.

Ubukwe bwabo buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019. Gusezerana imbere y’Imana bizaba saa saba z’amanywa mu musigiti w’i Remera. Abatumiwe bazakirirwa i Gikondo kuri Pegas Rebero.

Tariki 3 Ugushyingo 2018 nibwo Djabel yari yateye ivi asaba Niyitunganye Kawthar kuzamubera umugore, undi na we amubwira ’Yego’..

Kuba Kawthar ari umukobwa w’umunyakuri ndetse ngo ufite uburere bwiza, Djabel avuga ko ariyo mpamvu yamuhisemo mu bandi kandi ngo iyi ni intambwe izamufasha muri byinshi mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Kawthar ni umukobwa wa Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Haji’, umucuruzi uzwi cyane mu Mujyi wa Nyanza kubera ahanini amata abantu bakunda kugurira aho akorera Ku muhanda Kigali-Huye, ugeze ahitwa i Mugandamure muri Nyanza.

Manishimwe Djabel yamenyekane ari mu ikipe y’Isonga FC, ahava ajya muri Rayon Sports amazemo imyaka isaga ine ndetse mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka yongereye amasezerano ye akinira iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Bashunga Abouba yari muri uyu muhango

Nyina wa Djabel

Se wa Djabel

Mu Murenge, Djabel yari yishimye cyane


Manishimwe Djabel yarahiriye kubana na Kawthar

Kawthar yarahiriye kuzabana na Djabel uko amategeko y’u Rwanda abiteganya

Bashunga Abouba ari mu basinyiye Djabel

Kalisa Jean Sauveur, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera basezeraniyemo

Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Hadji’ yari yaje mu birori by’umukobwa we

Bishimiye intambwe bateye mu rukundo rwabo

Inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira

Ibi nibyo bita kurebana akana ko mu jisho

Bashunga na we yanze kuviramo aho atabafashe amafoto !

PHOTO:UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • hey

    ese burya djabel agiye kuba umukwe Hadji, ndumva aribyiza, famille zabarayon zashakanye, bazatubyarire abarayon. bazabyare hungu nakobwa. kandi agire agaruke mukibuga dore asigaye yaravunishije sefu

    - 25/01/2019 - 16:56
  • Habimana

    Komerezaho mwana. Wagiye mu rugo rudasaba umunyu. Kuba umukwe wa Haji niby’agaciro gakomeye?

    - 25/01/2019 - 17:02
  • Cong musore. Nizeye ko uwo mugorz azajya akugira inama utazongera guta akazi uko wishakiye

    - 25/01/2019 - 20:14
  • Fizzah

    Congz Kawuthar Allah abatere ingunga gusa Djabi ubonye umugore kbs uzamufate neza

    - 26/01/2019 - 00:42
  • Fizzah

    Congz Kawuthar Allah abatere ingunga gusa Djabi ubonye umugore kbs uzamufate neza

    - 26/01/2019 - 00:47
Tanga Igitekerezo