Djabel na Kawthar babyinnye mu bukwe bwabo biryoshya ibirori - AMAFOTO

Umukinnyi wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel yasabye ndetse asezerana imbere y’Imana na Niyitunganye Kawthar aboneraho kubwira abari mu bukwe bwe ko yamaze iminsi 10 asenga ngo Niyitunganye azamwemerere urukundo no kuzabana ubuzima basigaje ku isi.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019. Byabaye nyuma y’uko bombi bari basezeranye mu Murenge kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019.

Mbere y’uko umuhango wo gusaba no gukwa utangira, i Gikondo ku Irebero ahabereye ubu bukwe habanje kugwa imvura ariko ntiyatinze, ubukwe buratangira.

Mu bari bambariye Djabel harimo murumuna we Ally Tidjan banakinana muri Rayon Sports na Kassim Ndayisenga na we bakinana. Abandi bagenzi be benshi ntibabashije kuboneka muri ubu bukwe kuko bwahuriranye n’umukino w’igikombe cy’Intwari bari bafite na Etincelles FC ndetse baje no gutsinda 2-0.

Nyuma y’imisango yo gusaba no gukwa, Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Haji’, umucuruzi uzwi cyane mu Mujyi wa Nyanza yemeye gushyingira Manishimwe Djabel. Umuhango wo gusezeranya Djabel na Kawthar wari uyobowe na Sheikh Gahutu Abdul Karim wahoze ari Mufti wa Idini ya Islam mu Rwanda.

Sheikh Gahutu Abdul Karim yavuze ko kuba Djabel na Kawthar basezeranye bakiri bato (bombi bafite imyaka 21) ari byiza kuko ngo uwaba abishoboye wese yajya asezerana bidasabye ko agira imyaka myinshi kuko ngo bifasha urushinze hakiri kare kwiyubaha no gutangira gukorera urugo rwe hakiri kare.

Yagize ati " Nibo bantu bakiri bato nsezeranyije kuko abandi baba bari mu myaka 35 kuzamura. Nubwo gusezerana umuntu afite imyaka myinshi bitanyuranyije n’amahame y’idini ya Islam ariko uwaba afite ubushozi yajya ashaka hakiri kare bikamurinda kutiyubaha ndetse akabaho afite umunezero."

Yunzemo ati "Gushaka ufite imyaka 21 ni ugutinya Imana, kubahisha ababyeyi no kwiyubaha. Iyi si ntabwo wakumva unezerewe utagira umugore kandi iyo ugize Imana ukabona umugabo ukiri muto uba ugira Imana."

Mu bintu bitanga umunezero kuri iyi si, Sheikh Gahutu yavuze ko ari umugore mwiza, kugira inzu ngari , umuturanyi mwiza no kugira icyurirwa cyiza.

Sheikh Gahutu yabwiye Djabel na Kawthar kuzashingira urugo rwabo mu kubaha no gutinya Imana , ibindi byose ngo izabibaha.

Ati " Muzatinye Imana , izabaha byose. Umugabo azamenye guhagarara ku rugo rwe, umugore na we amenye kubaha no kubahisha umugabo. Umuryango muzawubake mushingiye ku gutinya Imana, kwihanganirana, kubabarirana ndetse no kubanza gushaka umuti w’ibibazo by’urugo mbere yo kugira undi mubibwira."

Nyuma yo guhabwa umugeni, Djabel yafashe ijambo abwira abari aho ko gukundana na Kawthar yabanje kubisengera.

Ati " Kawthar ni umukobwa w’igitangaza. Kumugeraho no kugira ngo dutangire gukundana ntibyari byoroshye. Byansabye ko mbisengera amajoro 10 , nsaba Imana ko yazanyemerera urukundo ndetse ko tubana. Ni umukobwa udasanzwe kandi ndashimira ababyeyi be bamuhaye uburere bwiza ari nabwo ahanini bwatumye muhitamo."

Mu muhango wo kwakira abatashye ubu bukwe, Manishimwe n’umugeni we binjiye babyina , bishimisha cyane abari muri ubu bukwe. Bahagurukije ababyeyi babo, barabyina biratinda. Byabaye akarusho ubwo umuhanzikazi Alyn Sano yaririmbaga indirimbo ’I Will Always Love You’ ya Whitney Houston mu buryo burimo ubuhanga bwinshi.

Manishimwe Djabel yamenyekane ari mu ikipe y’Isonga FC, ahava ajya muri Rayon Sports amazemo imyaka isaga ine ndetse mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka yongereye amasezerano ye akinira iyi kipe ikomoka i Nyanza ari naho yakuye umugeni we.

Shafi Mudaheranwa niwe wari ’Parrain’ wa Djabel

Ibyo kunywa byari biriho amafoto yabo bombi

Abasore bari bambariye Djabel

Umusaza wo ku ruhande rw’umukobwa yaryoheje cyane imihango y’ubukwe

Umuhuza w’amagambo (MC_ na we yasusurukije ubu bukwe mu magambo yungikanyaga mu buryo wumvaga ko atari ibyo ashakisha

Se wa Djabel atanga inkwano

Sheikh Gahutu Abdul Karim wahoze ari Mufti wa Idini ya Islam mu Rwanda niwe wabasezeranyije

Havugimana Said uzwi ku izina rya ‘Haji’ yemerera Djabel kumushyingira

Abari bagaragiye umugeni asohoka

Kawthar ageze kuri nyina, amarangamutima yanze, asuka amarira

Ageze no kuri nyirakuru kwihangana byanze

Djabel na Kawthar bamaze imyaka 2 bakundana uruzira imbereka

Djabel yambika ingofero Sebukwe

Sebukwe wa Djabel yabashimiye cyane

Kawthar yambika ingofero Sebukwe

Kawthar aha impano nyirabukwe

Ba nyirasenge ba Djabel

Gacinya Chance Denis na Prosper bigeze kuyobora Rayon Sports bari baje gushyigikira Djabel

Kawthar yifuje guha impano uyu mukobwa w’inshuti ye magara
amushimira uko babanye mu bukobwa

Abageni nabo bahanye impano

Djabel yahishuriye abari aho ko yamaze amajoro 10 asenga yiyiriza asaba Imana ko Kawthar amwemerera urukundo

Ni uku Kawthar azajya yita ku mugabo

Djabel yaberetse uko azajya yita ku mugore we

Urungano rwa Djabel rwaje kumushyigikira kuri iyi ntambwe ateye

Binjiye ahabereye ’Reception’ babyina, bishimisha cyane abari baje kubashyigikira mu birori byabo

Ibyishimo byari byabasaze

Ndayishimiye Celestin wari waje gushyigikira Djabel na we yabonaga ibi birori ntako bisa

Umuhanzikazi Alyn Sano yahogoje aririmba I Will Always Love You ya Whitney Houston binyura cyane abitabiriye ubu bukwe

Bambikanye impeta bose babireba

Ababyeyi ba Kawthar bamwifurije kuzagira urugo ruhire rugendwa no bose, kuzabyara hungu na kobwa

Aha ntakindi warenzaho

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Djabel muzagire urugo ruhire muzabyare hungu na kobwa

    - 27/01/2019 - 13:02
  • ISHIMWE YARAKOZE SETI KEFA

    Twifurije urugo ruhire Djabel na Kawthar. bazabyaye hungu na kobwa.

    - 27/01/2019 - 19:45
  • angelo

    Umva uri umuhanga mu gufotora kbc ndemeye nange uzamfora ninkora ubukwe!!!

    - 28/01/2019 - 00:09
Tanga Igitekerezo