Darcy Kacaman: Ibyo wamenya ku rupfu rw’uyu mwana wamamaye muri ’comédie’ mu Burundi

Urupfu rwa Darcy Kacaman rwashenguye abantu benshi mu Burundi, abakoranaga na we bakavuga ko bamusanzemo malaria.

Yari amaze igihe agaragaje ko afite impano mu gusetsa ndetse yari yaratangiye kuboneka mu bitaramo bya ’comédie’.

Kuva uyu mwaka watangira mu Burundi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko malaria imaze guhitana abantu bagera ku 1800, naho hafi miliyoni eshanu bafashwe n’iyi ndwara.

Leta ivuga ko abishwe n’iyi ndwara ari 1,400 kuva mu kwa mbere, ko kandi itaraba icyorezo.

Darcy Kacaman abakunzi b’urwenya rwe bamuheruka ku wa gatanu iwabo i Gitega mu bitaramo by’umunyarwenya uzwi cyane mu karere no mu Burundi witwa Kigingi, Darcy na we yabonetsemo.

Urupfu rw’uyu mwana, ubundi witwa Darcy Irakoze, rwarihuse kandi rutuma bamwe bibaza niba ari malaria yamuhitanye koko.

Malaria y’imisaraba ibiri

Jérôme Nininahazwe ukorera ’encadrement’ Darcy mu bikorwa bye bya ’comédie’, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mwana avuka kandi yabaga mu ntara ya Gitega ahitwa mu Kibano, ko yari ataruzuza imyaka irindwi.

Nininahazwe avuga ko yabonye ko uyu mwana afite impano yo gusetsa maze atangira kumufasha kuzamura impano ye.

Nininahazwe avuga ko Kacaman yari amaze kuba icyamamare, ati "Ni abagabo benshi bapfa batamenyekanye ariko we yari icyamamare ku rwego rwe".

Agahinda batewe n’urupfu rwe

Nininahazwe avuga ko yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, agafatanya ibikorwa bya ’comédie’ no kwiga kuko ibi byo yabikoraga mu mpera y’icyumweru.

Avuga ko batunguwe n’urupfu rwe kuko yajyanywe kwa muganga ku wa gatatu ku kigo nderabuzima kiri hafi y’iwabo mu Kibano, bakamusuzuma bakamuha imiti agataha.

Yagize ati " Kwa muganga bamusanzemo malaria bamuha n’imiti, ngo yari malaria y’imisaraba ibiri, rero byadutunguye kuko ntabwo yari anarembye, kandi iyo umuntu afashe imiti aba agomba kugenda akira".

Uyu mugabo avuga ko kuba Kacaman yapfuye bitunguranye bituma abantu bibaza ko haba hari n’abanzi bamugiriye nabi kubera ishyari.

Ati "Umuntu ntiyareka kubyibaza ariko ntacyo kubakiraho, ni nk’urusaku cyangwa igihuha ariko mu cyiyumviro cy’umuntu turashobora kubyiyumvira kuko yari umwana ariho atera ajya imbere, abanzi bashobora kumuzigiriza kugira ngo atagira icyo avamo ngo bababaze umuryango we".

Kigingi mu gahinda gakomeye

Umunyarwenya Kigingi uzwi cyane mu Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari yabwiye BBC ko bari mu kababaro gakomeye ko kubura Kacaman bakoranaga cyane, ndetse baheruka gukorana ku wa gatanu.

Mu bitaramo ari gukora mu Burundi yise ’Kigingi summer comedy tour’, avuga ko iyo yajyaga mu ntara yakoranaga na Darcy, ndetse yari kuzajya gusetsa abantu mu gitaramo cya nyuma kizabera i Bujumbura ku itariki ya 15 y’uku kwezi.

Kigingi avuga ko ku wa gatanu ushize yasezeranye neza na Darcy nyuma y’igitaramo bakoranye i Gitega. Ari nacyo cya nyuma uyu mwana yakoze.

Kigingi ati "Ntabwo twamenye ko yarwaye, bampamagaye ejo bambwira ko Darcy apfiriye kuri ’dispansaire’, bambwiye ko bamujyanye yo ku wa gatatu afite umuriro mwinshi, bamusangamo malaria bamuha imiti arataha, bucyeye bamusubizayo arembye cyane".

Gufasha umuryango we

Kigingi avuga ko abakora ’comédie’ mu Burundi benshi bakomeje gufasha umuryango we no kwitegura kujya kumushyingura i Gitega.

Nininahazwe avuga ko Darcy Kacaman ari umwana wo mu muryango ukennye kuko no mu bisanzwe iyo yakinaga akagira icyo abona yafashaga gutunga umuryango we.

Ubu hari igikorwa cyo gutabaza abifuza gufasha umuryango wa Darcy Irakoze guherekeza umwana wabo.

Nininahazwe ati " Iruhande rw’uko ubumwe bw’Abarundi busaba ko abantu bashyigikirana, iruhande y’uko umuryango we ari abantu batishoboye, ivyo biri mu bituma turiho turasaba inkunga ariko n’abakize bishoboye mu Burundi hasanzwe hari umuco wo gushyigikirana iyo umuntu yagize ibyago".

Biteganyijwe ko Darcy Kacaman azashyingurwa ku cyumweru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • NIYONkURU Appolinaire

    Igihugu nabatwar bac hamw nuw wes abishoboy bar bakwiy gukwirikiran nukwitaho bihagij abant bamz nkuy mwan tubuz tutanse bakabatez mubury busanzwe lmber nubwamafaranga bakitaho namagar yabo imis yos kubr uy mwan yitavy Iman umngo hob harabayemwo ugusamar ark hob har nabikits mukiza mukwankiriz uy mwan malaraia ningwar ikaz ark iy ivuw irakir knd knshi iy wafash iy Ur kumit ntabw woshobor guc murubw Bury butungurany nkuk ark mur rusang urupf gwuy mwan rurababaj can

    - 9/08/2019 - 16:35
Tanga Igitekerezo