Coronavirus:Utubyiniro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bibera mu tubari n’amahoteli byahagaritswe

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus (Covid-19) , hashingiwe kandi ku mabwiriza ya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), twasabye kuba hahagaritswe ibikorwa byose by’imyidagaduro (amatorero abyina/live bands, utubyiniro /night clubs, imikino kuri billard/pool table games, n’ibindi bintu bituma abantu begerana cyane) kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryihutirwa ryagenewe amahoteli n’ibindi bigo byakira abantu.

RDB kandi yasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana n’abakozi binjirira.


Uko imibare yo kuri uyu wa Gatatu ihagaze

Abanduye coronavirus ku isi kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatatu barenze 200.000 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi yo muri Amerika yitwa Johns Hopkins University.

Iyi mibare yikubye kabiri ugereranyije n’iyari iriho mu byumweru bibiri bishize.
Abantu iyi ndwara imaze guhitana ku isi ubu barenze 8,000.

Ku nshuro ya mbere kandi abanduye coronavirus mu Burayi barenze abayanduye mu Bushinwa.

Mu masaha 24 ashize, iyi virus yiyongereye cyane muri Iran aho abantu bashya 1,192 bayibasanzemo, Espagne 2,804 bashya bayibasanzemo, mu Budage 715, mu Buholandi 346 no mu Bubiligi 243.

Muri Afurika, muri Afurika y’Epfo niho habonetse abanduye bashya benshi, 31, muri aya masaha 24 ashize.

Mu karere, mu Burundi, Sudan y’Epfo na Uganda nta muntu urabonekaho iyi ndwara, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu umunani, Kenya barindwi, Tanzania batatu.

Ibihugu byinshi bikomeje gufata ibyemezo bikomeye mu kwirinda harimo gufunga imipaka, gutegeka abantu kuguma mu ngo zabo no guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo