Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore bitegura kubana

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye mu ndirimbo zifite injyana gakondo nyarwanda yatangaje ko umusore bakundana yamusabye kumubera umugore amwambika impeta maze na we akabyemera atajuyaje.

Karasira yatangaje ibi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ku magambo y’Icyongereza yeherekeje ifoto yerekana urutoki rwa musumbazose rwambaye impeta.

“Umwami yansabye kumubera umugore. Maze nciye bugufi n’umutima ushima, ndabyemera [I HAVE SAID]! Niteguye kubana na we akaramata mu NGORO ye,” ni ko Karasira yabanje kwandika mu cyongereza.

Nyuma yanditse amagambo mu Kinyarwanda agira ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga?”

Karasira ntiyatangaje amazina cyangwa amafoto y’uyu musore yemeye kubera umugore.

Clarisse Karasira wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru yamamaye mu ndirimbo zirimo Ntizagushuke, Twapfaga Iki?, Ubuto, n’izindi.

Ifoto y’urutoki rwa Karasira rwambitswe impeta

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo