Clapton Kibonke yasusurukije abana bataha baseta ibirenge - AMAFOTO

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel Clapton uzwi ku izina rya Kibonke yasusurukije abana ku munsi w’ubunani bataha batabishaka. Kibonke na we ngo asanga ari umugisha gukundwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 nibwo Kibonke yasabanye n’abana bo mu myaka itandukanye mu birori byabereye ku Kicukiro Sonatubes ahazwi ku izina rya Mutesi Kids Park.

Muri ibi birori, Clapton yakinnye n’abana imikino inyuranye ndetse abaterera n’urwenya barishima cyane ku buryo abenshi bari banze gutaha bamusize.

Ni ku nshuro ya 3 Kibonge asabana n’abana ku munsi w’ubunani. Na we ubwe asanzwe agira ibirori yise Kibonke Kids Party ahuriramo n’abana bagasabana bagasangira Noheli n’Ubunani.

Kibonke avuga ko kuba abana bamukunda ari umugisha.

Ati " Nkunda abana kandi nabo barankunda. mba numva aho nabandi hose naba ndi kumwe n’abana. Iyo ugize umugisha ugakundwa n’abana batarakubona wakongera ukagira n’amahirwe ugahura n’abo bana ni amahirwe akomeye cyane. Umwana rero iyo umweretse urukundo agukunda kurushaho."

Yakomeje ashimira ababyeyi bazana abana ngo basabane mu minsi mikuru.

Kibonke amaze kwamamara mu Rwanda filime y’uruhererekane ya Seburikoko akinamo. Uretse Filime anakundwa kandi mu ndirimbo ziba ziganjemo cyane urwenya.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo na we yibarutse imfura ye yabyaranye n’umugore we Mutoni Jacky baheruka kurushinga.

Kibonke yafatanyije n’abandi banyarwenya gususurutsa abana ku bunani

Yarabaririmbiye bakina n’imikino inyuranye

Kibonke yasabanye n’abana biratinda, benshi bataha batabishaka

PHOTO:Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo