Charles Uwizihiwe wo mu Ngangare yasubiyemo ’Izuba Rirarenze’ (VIDEO)

Umuhanzi mu njyana gakondo , Charles Uwizihiwe wo mu itsinda Ingangare yamaze gusubiramo indirimbo ya Karahanyuze yitwa Izuba rirarenze ya Vincent Niyigaba.

Uyu muhanzi avuga ko mu mezi yashize aribwo yagerageje kuyisubiramo ariko atifashishije ibyuma bihambaye bya muzika, ngo ikundwa na benshi mu bamukurikirira hafi, bituma ayisubiramo neza , anayikorera amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com Charles yagize ati " Ni indirimbo nakuze nkunda cyane nkuko nkunda n’izindi nyinshi za Karahanyuze. Nayisubiyemo mbona inyuze abantu benshi, biranshimisha."

Avuga ko kandi bo nk’itsinda ry’Ingangare (rigizwe na Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe) bari gutegura ibindi bihangano bishya bazageza ku banyarwanda mu minsi ya vuba.

Ingangare zatangiye mu mpera z’umwaka wa 2016. Bamaze kugira indirimbo nyinshi harimo n’izo bafatanije n’abandi. Ryamenyakanye cyane ubwo baririmbaga indirimbo indirimbo ‘Rayon yacu’.

Muri Kamena 2019 bafashije Jules Sentore mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo