Bruce Melodie yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka, Meddy, Rocky Kimomo bahiga abandi (AMAFOTO)

Bidatandukanye n’uko byari byari byitezwe na benshi, Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yaraye yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umuririmbyi wahize abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2020 (The Choice Artist of the Year 2020.

The Choice Awards 2020 ni ibihembo byateguwe na ISIBO TV biciye mu kiganiro cyayo cy’imyidagaduro The Choice Live gikorwa n’abanyamakuru Phil Peter, Irene Murindahabi ndetse na Moses Iradukunda.

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wahize abandi mu mwaka wa 2020, Bruce Melodie yahembwe ahize abandi bahanzi barimo Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P.

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore w’umwaka wa 2020 (The Choice Female artist of the Year) , Marina ni we wahembwe nk’uwahize abandi.

Marina yahize abo bari bahanganye barimo Aline Gahongayire, Alyn Sano (we wanahembwe na ISANGO STAR TV, Radio nk’umuhanzikazi w;umwaka wa 2020, Clarisse Karasira na Knowless Butera.

Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wa sinema w’umwaka (The Choice Male Actor 2020) aho yahize abo bari mu cyiciro kimwe barimo Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati].

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka harimo Ingabire Pasclaine wamamaye nka Samantha, Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu], Uwamahoro Mutoni Assia , Uwase Bahavu Jeannete na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri Filime yitwa ‘Umuturanyi.

Aha igihembo cyegukanywe na Sandrine uzwi nka Rufonsina muri Filime yitwa ‘Umuturanyi.

Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo usobanura filime we yahembwe nk’umuntu ‘waciye inzira ikanyurwamo na benshi’ bitewe ahanini n’amagambo mashya yadukanye akamenyekana kandi agakoreshwa na benshi by’umwihariko urubyiruko. Gutwika, kwimanukira, kutikoraho, abapampe…ni amwe muri menshi muri yo.

Icyiciro yarimo cyitwaga “The Choice Influencer of the year” aho yari ahanganye na DJ Brianne, Junior Giti na we uzwi mu gusobanura filime, Papa Cyangwe na Super Manager.

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda harimo Adrien Misigaro, Priscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben.

Nk’uko byari byitezwe cyane n’ubundi, Meddy ni we wegukanye iki gihembo icyakora ntiyari yitabiriye ibirori byo kugitanga, cyakiriwe n’uwitwa Bruce Intore.

Mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka harimo Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, Saa Moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo. Atansiyo ya Platini P ni yo yahembwe hano.

Icyiciro cy’Umugabo utunganya neza amashusho kirimo Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya. Aha igihembo cyegukanywe na Bagenzi Bernard.

DJ Diallo yahembwe nka DJ w’umwaka wa 2020 aho yari ahanganye muri iki cyiciro na DJ Bisoso, DJ Ira, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.

Juno Kizigenza yahembwe nk’umuhanzi mushya w’umwaka wa 2020. Muri iki cyiociro yari ahanganye na Calvin Mbanda, Ish Kevin, Papa Cyangwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Tom Close yahembwe nk’umuhanzi wabaye indashyikirwa mu bihe byashize mu cyiciro cyitwaga The Choice Icon Awards 2020.

Muri ibi birori kandi hashimiwe umuhanzi witwabye Imana (The Choice Tribute Award), igihembo gihabwa DJ Miller, umugore we ni we wacyakiriye.

Ibi bihembo nta mafaranga yari abiherekeje uretse ko ubuyobozi bwa Isibo TV bwatangaje ko uko imyaka izagenda itaha, ari ko amafaranga ashobora kuziyongeramo.

Bruce Melodie waririmbye Saa Moya kuba umuhanzi w’umwaka rwari nk’urucabana

Marina yahize abarimo Knowless na Karasira Clarisse

Kuri Bamenya na ho impaka ntizari nyinshi

Rufonsina wo muri filimi "Umuturanyi’’ ya Clapton Kibonke yahize abandi bagore bakina filimi mu 2020. Aba yivugira Ikigoyi uw’abandi

Tom Close yahembwe the Iconic Award 2020

Iki gihembo cy’umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu mahanga cyahawe Meddy utari witabiriye ibirori

Juno Kizigenza wahembwe nk’umuhanzi ukizamuka

Igihembo cyahawe Juno Kizigenza. Yari agihanganiye na Papa Cyangwe, Vestine and Dorcas na Calvin Mbanda

Bagenzi Bernard wakoze amashusho y’indirimbo za Davis D zirimo Micro, Bon na Dede yahembwe nka Video Director of the Year 2020

Madamu wa DJ Miller yakiriye igihembo cy’umugabo we wapfuye
Rocky Kirabiranya n’ubusanzwe ’ntiyikoraho’. Yahembwe nka Influencer of the Year

Shauku Band igezweho mu basusurukije ibirori
AMAFOTO: Facebook/ The Choice Live

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo