Bebe Cool yageze mu Rwanda...aje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Umuhanzi Bebe Cool ukomoka muri Uganda yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 3 Kigali Jazz Junction imaze.

Bebe Cool yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018. Igitaramo azataramamo kizaba tariki 29 Kamena 2018.

Bebe Cool azaba afatanya n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo , Sindile Ringo Madlingozi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ’Sondela’.

Icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi bahanzi bo mu Rwanda bagiye bitabira Kigali Jazz Junction mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2015 barimo Hope Irakoze, Social Mula, Mani Martin ndetse na Andy Bumuntu.

Kwinjira ni 10.000 FRW, 20.000 FRW na 160.000 FRW ku bantu umunani bazaba bari ku meza amwe.

Bebe Cool yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Nyakanga 2015 mu gitaramo cyiswe RIFAW.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo