BAMBI, Filime y’uruhererekane udakwiriye gucikwa

BAMBI ni filime y’uruhererekane yatangiye kunyura kuri YouTube ikaba ikorwa na Mutiganda wa Nkunda uzwi nk’uwanditse Seburikoko akanayobora City Maid.

Igitekerezo cy’iyi filime y’uruhererekane cyatangiye ari filime ngufi irangira, ariko nyuma yo kubona uburyo irangiye n’akamaro k’iyi nkuru Mutiganda yahisemo kuyigira uruhererekane nk’uko yabitangarije Rwanda Magazine mu kiganiro twagiranye.

Ati " Natangiye nshaka kujya nkora filime ngufi buri kwezi iyi ya BAMBI mba ariyo mperaho. Maze kuyikora mbona uburyo irangiye, n’uburyo iyi nkuru ifite akamaro ndavuga nti reka ahubwo iyi mbe ariyo nkora nyigire uruhererekane (series)."

Kuri ubu agace ka 2 kageze kuri YouTube aho buri cyumweru hazajya hasohoka agace kamwe buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Bambi ni filime ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Bambi, uba aba kwa mukuru we maze umugabo we akajya mufata ku ngufu. Igihe Bambi afashe umwanzuro wo kubwira mukuru we ibyo akorerwa n’umugabo we, mukuru we amutera utwatsi kuko umugabo aba yaravuze ko umwana amureshya. Ndetse kandi icyo gihe, amazi aba yarenze inkombe kuko Bambi aba yaramaze gusama inda ya muramu we.

Mutiganda wa Nkunda avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi nkuru nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu ari ikibazo gikomeye kandi kitari gucika ahubwo byiyongera umunsi ku munsi.

Bamwe mu bakinnyi bayikinamo harimo Bernice Kwizera (Bambi), Kirenga Saphina wamenyekanye mu mafilime atandukanye nka Seburikoko , Sakabaka n’izindi. Kirenga akina ari mukuru wa Bambi.

Yves Kijyana ukina ari umugabo wa Kirenga azwi cyane mu itsinda rya Mashirika. Nyirabagande Fridaus uzwi nka Langwida mu ikinamico Runana akina ari nyina wa Bambi. Undi ukinamo ni Nkota Eugene uzwi muri Filime nka Rwasa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo