Ba mukerarugendo benshi bitezwe i Kigali mu gitaramo cya Burna Boy

Ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo mu Intare Conference Arena hateganyijwe igitaramo cyizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru, Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo bitewe n’uko Burna Boy ari umuhanzi mpuzamahanga uzakurura abakerarugendo.

Yagize ati " Amakuru turayafite y’uko hari abantu bavuye mu bindi bihug. Iyo niyo ‘basic tourism’ ya mbere n’abari Uganda batazabasha kumubona hari abagiye kuza hano hari abagiye kuzava Zimbabwe, Tanzania na Kenya..."

Mathew Rugamba uhagarariye Entertainment Factory igiye kuzana uyu muhanzi mu Rwanda , yavuze ko imyiteguro irimbanyije, ikibura ari uko amasaha y’igitaramo agera abanyarwanda bakiyumvira umuziki w’umwimerere.

Patrick Samputu umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga (Bralirwa),
yavuze ko bateye inkungu iki gikorwa kuko Burna Boy ari icyamamare cyo kimwe na Heineken yabaye icyamamare ku Isi yose.

Ati " Heineken isigaye ikorerwa iwacu. Iyo tuvuze mu Kinyarwanda amateka mwese murabyumva kubera ko rero ari amateka twahisemo gukorana na bo [Entertainment Factory]."

Kuko iki gitaramo kizabera ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera zikanabasubizayo, bakazishyura amafaranga 3000 ku muntu.

Hazaba kandi hari n’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen zizaba zitwara abashaka kugenda ari bake.

Tubibutse ko ibiciro bisanzweho bwo kwinjira muri iki gitatamo ari 10. 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15. 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30. 000 Frw. Muri VVIP uguze tike mbere ni 50 000 Frw na 50 000 ku munsi w’igitaramo.

Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB

Mathew Rugamba uhagarariye Entertainment Factory igiye kuzana uyu muhanzi mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo