Ariel Wayz, inyenyeri itangiye kumurika mu muziki mu Rwanda

Arangije kwiga umwuga wa muzika irushanwa rya mbere yagiyemo ni irushanwa mpuzamahanga, imbere he abona ko ari heza nubwo inzira iganayo azi neza ko irimo ibikomeye ku mukobwa, gusa avuga ko ari umugore ukomeye witeguye kwirwanirira.

Ariel Wayz (Ariel Uwayezu) ubu afite imyaka 19, ubu agiye kumara imyaka ibiri arangije kwiga umwuga wa muzika mu ishuri ryayo ryo ku Nyundo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Abamaze kumubona no kumva ijwi rye aririmba bemeza ko afite impano ikomeye, akora injyana ya RnB na Pop nk’umwuga mu itsinda Syphony Band aririmbamo ari umukobwa umwe gusa n’abasore batanu.

Umuziki niyo mashuri ye

Haracyari imyumvire ko uwize ari uwize ubuhinzi, siyansi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, engeering... Ariel Wayz we avuga ko ibi biri guhinduka kuva mu Rwanda hari ishuri rya muzika abantu biga bakarangiza bakayikora nk’umwuga.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati " Nanjye ubu ndi gukora umwuga nize, iyo ntanyura muri iryo shuri ubu ntabwo mba ndi gukora muzika, uruganda rwa muzika ruri guhinduka kandi rugahindura ubuzima bw’abantu bakibeshaho".

Ariel Wayz yatsinze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc-commun). Arangije muri iri shuri ntiyabaye umushomeri, yahise atangira akazi.

Yinjiye mu itsinda Symphony Band arimo abize muzika ku Nyundo, atangira gukora muzika ya Live ari kumwe n’iyi Band yari isanzwe iririmba ahantu hatandukanye ikorera amafaranga.

"Ubu nditunze ibintu byose ndabyifasha, aho kugira ngo nsabe ababyeyi ngo nimumfashe ahubwo nanjye ngira icyo mbafasha" - Wayz.

Avuga ko ubu afata muzika nk’umwuga akanabona waba umwuga w’undi wese ufite impano ariko akanagira intego y’icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Irushanwa rye rya mbere, irushanwa mpuzamahanga

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Ariel Wayz yatoranyijwe mubajya mu irushanwa mpuzamahanga ry’impano muri muzika ryitwa "The voice Afrique Francophone" muri Afurika y’Epfo.

Niryo rushanwa rya mbere rya muzika yari yitabiriye nyuma y’irushanwa rimwemerera kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo. Ni amahirwe adasanzwe ku nshuro ya mbere ku muhanzi nk’uko abivuga.

Ni irushanwa riba mu byiciro, ubu ryahagaze rikiri mu byiciro by’ibanze kubera coronavirus, kimwe na bagenzi be, Ariel Wayz nawe yagarutse mu gihugu cye ategereje ko rizasubukura.

Ati: "Nahuriyeyo n’abantu bakomeye nsanzwe mfatiraho urugero nka Lokua Kanza, Hiro le Coq (aba ni abatoza muri iri rushanwa) n’abandi.

"Iri rushanwa ryatumye hari abantu bamenya muzika yanjye, ryamfunguriye imipaka kuko ni ibiganiro birebwa n’abantu benshi muri Africa.

Umugore witeguye kwirwanirira

Ariel Wayz abona ko umukobwa ufite impano ya muzika afite amahirwe akomeye igihe yinjiye muri uyu mwuga mu Rwanda, kuko abakobwa bakiri bacye cyane.

Gusa azi impamvu ari bacyeya.

"Amateka yacu ntabwo yahaye umukobwa amahirwe yo kwisanga mu myuga yose, haracyarimo kwitinya, kandi hari n’ibindi bibazo birimo" - Ariel Wayz.

Arakomeza ati: "Umuziki urimo ingorane nyinshi ku mukobwa, hari benshi baba bashaka kugufatirana ngo bagukoreshe ibyo bashaka nubwo waba utabishaka.

"Hari abakobwa benshi batangiye bakaza kubivamo kubera iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, nanjye nahuye nabyo, nahuye n’abamvuga nabi ngo umuntu uririmbana n’abahungu gusa wasanga ari indaya.

"Ariko njyewe ndi umugore ukomeye, ntawe nzemerera kunkoresha icyo ashaka, niteguye kwirwanirira".

Symphony Band, nka Maroon 5, Magic…

Ariel Wayz kugeza ubu yifuza kuba inyenyeri ari kumwe na Band ye, kugeza ubu afite indirimbo imwe yakoze wenyine n’iz’abandi ajya asubiramo, izindi akazikorana na Band ye.

Ati: "Ntabwo ubu ntekereza gukora muzika njyenyine (carrière solo). Ucyo nifuza ni ugutera imbere kwa Band yacu nkuko wumva Maroon5, Magic cyangwa Sauti Sol".

Akeka ko impano ye iva mu muryango kuko umubyeyi we (nyina) yaririmbye mu itsinda rya muzika ryo hambere ryitwa Ingeri, nyirarume nawe akaba ari umunyamuziki uzwi witwa Daddy Cassanova.

Uyu mukobwa avuga ko umunyamuziki afata nk’ikitegererezo ari Kamariza, umuririmbyi utakiriho uri mu bazwi cyane mu Rwanda.

Avuga kuri ejo he hazaza, Ariel Wayz agira ati: "Mfite ikizere ko imbere hanjye ari heza kuko ndi munzira nziza kandi mfite intego yo kugera kure".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo