Amb. Nduhungirehe yunamiye ’Rwasa’ biganye

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba yunamiye umukinnyi wa Filime Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa wapfuye azize indwara ya Diyabete.

Ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019 nibwo Nsanzamahoro Denis yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.

Ibyamamare byinshi mu Rwanda bunamiye Rwasa. Mu bamwunamiye harimo na Amb. Olivier Nduhungirehe baniganye ku kigo cya APE Rugunga.

Amb. Nduhungirehe yabinyujije mu butumwa yanditse kuri Twitter.
Tugenekereje yagize ati " Umu producer, director, n’umukinnyi wa Filime, inshuti tukaba twaraniganye mu mashuri abanza muri APE Rugunga, Denis "Bulldozer" Nsanzamahoro yitabye Imana uyu munsi."

Yunzemo ati " Uwari ufite impano kandi ukiri muto, urupfu rwe rwadushenguye ndetse rudusiga mu kababaro. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro."

Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yazize uburwayi bwa Diyabete

Rwasa azwi cyane muri film ‘Rwasa’ na ‘Sakabaka’, yanakinnye muri film zizwi hanze y’u Rwanda harimo iyitwa ‘100 Days’, ‘Sometimes in April’, ‘Operation Turquoise’ n’izindi.

Uretse kujya muri Sinema, Denis Nsanzamahoro yakoze kuri radio Flash FM kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yakoraga mu biganiro nk’imboni y’umuguzi, Flashback Sunday, n’ikiganiro cya Kigali’s Top 20 cyanyuzagaho indirimbo 20 zigezweho ziganjemo iz’abahanzi nyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Moïse

    Imana imwakire mubayo

    - 7/09/2019 - 01:51
Tanga Igitekerezo