AMAFOTO y’ubukwe bwa Kayumba Sother na Nishimwe Cleore

Myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter yamaze kurushinga na Nishimwe Cleore bamaze imyaka 3 bakundana.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo ubwukwe bwabo bwabaye. Gusaba no gukwa byabereye muri Romantic Garden ku Gisozi. Basezeraniye imbere y’Imana kuri Chapelle Saint Dominique , nyuma abatumiwe bakirirwa muri Romantic Garden.

Nyuma yo kumara imyaka 8 muri AS Kigali , mu gushyingo 2018, Soter yerekeje mu ikipe ya Sofapaka FC yo muri Kenya ariko yaje kuyivamo muri Werurwe 2019. Kuri ubu Kayumba Soter akinira AFC Leopards itozwa na Cassa Mbungo André babanye muri AS Kigali.

Kayumba Soter amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 27. Yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2013.

PHOTO: Simmy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo