Amafoto 80 ’MEZA’ utabonye yaranze igitaramo cya EAP 2020

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena habereye igitaramo cya East African Party yabaga ku nshuro ya 12. Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

Iki gitaramo gitegurwa na East African Promoters (EAP) cyabereye muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku wa 1 Mutarama ushyira mu rukerera rwo ku wa 2 Mutarama 2020 kuko cyasojwe saa saba na mirongo itatu n’ine z’urukeerera rw’umunsi wa 2 w’umwaka wa 2020.

Ni cyo cyahaye abakunzi b’umuziki ikaze mu ruhando rw’imyidagaduro ya 2020. Ni cyo cya mbere mu bikaze cyabereye muri Kigali Arena, inyubako yakira abantu ibihumbi 10.

Ibitaramo ngarukamwaka bya East African Party bitegurwa na East African Promoters (EAP) byari bimenyerewe ko bibera muri Parking ya Stade Amahoro, mu nshuro zose 11 ziheruka. Iya 12 cyajyanywe muri Kigali Arena, yaganuriwemo bwa mbere igitaramo gikomeye mu mwaka wa 2020.

Abitabiriye iki gitaramo baririmbiwe n’abahanzi barimo King James, Riderman, Butera Knowless, Andy Bumuntu, Bruce Melodie, umuraperi Bushali na The Ben, wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyaririmbwemo n’abahanzi nyarwanda 100% nubwo byari bimaze kuba akamenyero ko ibitaramo nk’ibi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahanga.

Kuva ku munota wa mbere, iki gitaramo gitangiye kugeza ku wa nyuma, abacyitabiriye banyuzwe n’umuziki bacurangirwaga n’abahanzi nyarwada.

Bushali, King James na The Ben bari mu bahanzi bashimishije bikomeye imbaraga yari iteraniye muri Kigali Arena.

Abantu ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo

Anita Pendo niwe wayoboye iki gitaramo cyinjije abanyarwanda mu mwaka wa 2020

Andy Bumuntu ari mu bataramiye abanyarwanda mu gitaramo kibinjiza mu mwaka wa 2020

King James ari mu bahanzi bishimiwe cyane muri iki gitaramo

Sunny yatunguranye aza gufatanya na Bruce Melodie baririmbanye ’Kungola’

Riderman

Butera Knowless yifashishije ababyinnyi mu gususurutsa abari mu iki gitaramo

Abitabiriye EAP 2020 banyuzwe n’umuziki w’abahanzi nyarwanda gusa mu gihe byari bimenyerewe ko ibitaramo bikomeye hitabazwa abanyamahanga

Bushali ari mu bishimiwe by’ikirenga

Ni igitaramo kimaze kwigarurira imitima ya benshi ku buryo baba banyotewe no gutarama n’abahanzi babinjiza mu mwaka mushya

Umuraperi Bushali uharawe muri iyi minsi, ntiyatengushye abafana be

The Ben yagiye ku rubyiniro habura iminota mike ngo gisozwa kuko yagiyeho saa sita n’iminota 40 avaho saa saba na 34. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Fine Girl’, ‘Loose Control’, ‘Can’t get enough’, ‘Nta cyadutanya’ n’izindi gusa ntibyamubujije kwizihira abafana

Kamwe mu dushya twaranze iki gitaramo ni aho The Ben yaririmbanye n’ufite ubumuga bwo kutabona

PHOTO: Afrifame Pictures

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo