Aho Tuff Gangs yari yakoreye igitaramo hari abantu 55 - Polisi

Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu bantu bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Harimo abaherutse gufatwa bakoresheje igitaramo kitubahirije amategeko abandi bafatirwa muri hoteli bari muri Sauna na Massage.

Tariki ya 23 Gicurasi abahanzi nyarwanda bagize itsinda rya Tuff Gangs bakoze igitaramo, mbere y’uko kiba bavugaga ko kiribukurikiranirwe ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe murandasi, nyamara mu gukora icyo gitaramo barenze ku mabwiriza ajyanye n’ibihe turimo byo kurwanya Koronavirusi.

Abagize iri tsinda bakaba barakoreye igitaramo mu kabari kazwi ku izina rya +250 gaherereye mu karere ka Kicukiro mu gihe nyamara utubari tutemerewe gukora. Bateraniye muri ako kabari ari abantu 55 mu gihe amabwiriza atemerera abantu kwegerana ari benshi. Iki gitaramo kandi cyabaye mu masaha arenga saa tatu mugihe amabwiriza avuga ko iyisaha igomba gusanga buri muntu ari iwe mu rugo, aba bahanzi kandi ibyo bakoze byose nta ruhushya bari babisabiye.

Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ahera yibutsa abantu ko ibitaramo bihuruiza abantu hamwe ari benshi bitemewe, anibutsa abakoresha ibitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga kujya birinda gutumira abantu aho byabereye.

Yagize ati " Ibitaramo ntabwo byemewe kuko ibikorwa bihuza abantu benshi bitemewe. Niba uvuze ko ugiye gukora igitaramo ukoresheje ikoranabuhanga witumira abantu ngo bahurire ahantu hamwe."

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora gukoresha igitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abakunzi be bakagikurikirana batavuye mu rugo.

Ati " Abantu bakurikirane igitaramo cyawe batavuye aho bari ndetse batanateraniye hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Niba igitaramo gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gikorewe mu kabari, hoteri cyangwa mu ngo kigahuriza hamwe abantu benshi ni ukwica amabwiriza."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikigamijwe atari uguhana no gufata abantu ngo bafungwe ahubwo ni ugushyira mu bikorwa amabwiriza uko yakabaye. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga no kwigisha abaturage ariko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa.

Yagize ati " Ntabwo tuzatezuka gushyira mu bikorwa inshingano zacu zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza. Dukora igenzura amasaha 24 kuri 24 ari nako dutahura amayeri abantu bakoresha batubahiriza amabwiriza."

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu bose bafite ahantu hahurira abantu benshi ko bagomba kubahiriza amabwiriza ndetse abazajya babirengaho bazajya bafatwa bagahanwa.

Twabibutsa ko tariki ya 23 Gicurasi imwe muri mu mahoteli yo mu mujyi wa Kigali Polisi yahafatiye abantu 20 baturutse mu mpande zose z’umujyi wa Kigali bari muri Sauna na Massage, iyo hoteli yahise ifungwa ndetse n’abayifatiwemo barabihanirwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo