Afite ubuhanga buhambaye mu gukorera ’Make up’ abakina filime - AMAFOTO & VIDEO

Usanzeneza Abdoukhalim bakunda kwita Rambo ni umusore ufite ubuhanga bwo gukorera ‘Make up’ abakinnyi ba filime.

Muri 2010 ngo nibwo we na bagenzi be 2 batangiye umwuga wo gukina Filime. Imbogamizi bakunze guhura nayo cyane ni uko baburaga umuntu ukora ‘Make up’ y’abakinnyi ku buryo bujyanye neza n’uko filime yanditse bituma Rambo yiyemeza kubyiga.

Muri uwo mwaka nibwo yatangiye gushakisha uko yabyiga, abona ikigo cyitwa ‘Hope school’ gitanga ayo masomo mu buryo bwa ‘Online’. Filime ya mbere yakozemo ‘Make up ‘ ni iyitwa ‘Amahano i Bwami’ yakinnywe muri 2013. Gusa icyo gihe yari acyiga ayo masomo kuko yayarangije muri 2014.

Rambo yatangarije Rwandamagazine.com ko uko iminsi ishira ariko abona ibiraka binyuranye muri Filime zo mu Rwanda ndetse ngo hari n’icyo yigeze kubona cya filime iri ku rwego mpuzamahanga y’Abadage.

Iyo muganira, akubwira ko amaze gukora ‘Make up’ muri Filime zigera muri 42 zo mu Rwanda harimo izizwi cyane nka Intare y’Ingore, Amarira y’urukundo, Urwobo rubi, Seburikoko, City Maid, Ubugome,…

‘Make up ‘ akora ngo itandukanye na ‘Maquillage’ …ibikoresho biba bihenze cyane

Ukurikije uko umukinnyi wa Filime wakorewe ‘Make up’ aba agaragara , wakwibaza ibikoresho byifashishwa ndetse n’agaciro kabyo. Tumubajije iki kibazo, Rambo yasobanuye ko biba bihenze cyane ariko ngo we agerageza kwirwanaho kugira ngo agabanye igiciro kuko icyo ku rwego mpuzamahanga ngo kitabasha kwishyurwa na benshi mu bakora filime bo mu Rwanda.

Ati " Bitandukanye cyane na maquillage. Nkubwije ukuri biba bihenze cyane. Urugero naguha ni amaraso yifashishwa. Ariya maraso ava muri puderi igura amadorali ya Amerika 100 (asaga 86.000 FRW). Ingana gutyo iyo uyifunguje amazi, havamo litiro imwe y’amaraso…"

Rambo akomeza avuga ko amaraso aricyo kintu cyamunaniye kugira icyo agihinduraho mu rwego rwo kugabanya igiciro ariko ngo ibindi byo agerageza kubikora ku buryo buhendutse.

Ati " Amaraso dukoresha ari ku rwego mpuzamahanga. Ni amaraso umuntu yanywa ntagire ingaruka amugiraho. Agomba kuba ari amaraso afite ubuziranenge. Ibindi byo bisaba kwirwanaho kuko urebye ibiciro biba biriho, ntabwo hano abenshi babasha kubyigondera.

Habaho kwirwanaho, ugakoresha mask zisanzwe, impapuro zisanzwe…ukoresheje ibyo ku rwego mpuzamahanga ntabwo hano babyishyura…"

Mubyo akora agabanyije igiciro cyabyo harimo na ‘Plastics’ zifashishwa mu guhindura isura. Avuga ko guhindura isura nibura igice kimwe bitajya munsi y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (150.000 FRW).

Mu mboganizi ahura nazo, Rambo avuga ko harimo kuba abakora Filime zo mu Rwanda batarasobanukirwa neza akamaro ka ‘Make up’ ndetse ngo bakagira no kwitinya.

Ati " Make up zirimo uburyo butandukanye burya no kugabanya ibiro cyangwa kubyongera bikorwa n’umuntu wa Make up…Harimo ibice byinshi bitandukanye gusa twe ntabwo turayiha agaciro, turitinya..Hano baramfite. Nanze kujya hanze kandi hari abantu benshi bampamagaye harimo no muri Kenya. Ntabwo nava mu Rwanda kandi tugifite inzira ndende, abandi bo bafite ababibakorera…

Abaturusha bo bafata umukinnyi bakamuhindura uko inkuru yanditse…Make up ni imwe mu bice by’ingenzi bigize filime…iyo uyikoze kuri buri muntu bitewe n’uko inkuru yanditse nibwo filime iryoha…"

Rambo yatangarije Rwandamagazine.com ko mu gice amaze akora ‘Make up’ byamufashije kugira kuri byinshi.

Ubusanzwe yize ubukanishi bw’amamodoka ariko arabireka akora ibijyanye na ‘Make up’. Avuga ko atajya yicuza inzira yafashe ahubwo ngo ahora yishimira icyemezo cye. Uretse kuba bimubeshejeho, gukora Make up ngo byanamufashije kwishyurira abana 3 barangiza amashuri yisumbuye. Gukora ‘Make up ‘ cyane byamufashije kunguka ubumenyi butuma na we asigaye hari filime ayobora. Iyo ari kuyobora ni iyitwa ’Umwanzuro’ izatangira kunyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda mu minsi iri imbere.

Kuri ubu hari abakobwa 2 ari kubyigisha ariko ngo arashaka ko abafite ubwo bumenyi baba benshi bigatera imbere cyane mu Rwanda.

Usanzeneza Abdoukhalim...Uretse gukora ’Make up’ , ananyuzamo agakina cyangwa akayobora filime...Yanakinnye muri Seburikoko nka ’Setako’

Uyu ni Bazongere Rosine muri filime yo kurwanya icuruzwa ry’abantu...Iyi make up, Rambo yayikoze mu minota 30…Iyo uruhu runyerera ngo biragorana gufata make up vuba…. Yayikoze yifashishije indodo , kore n’amaraso… Ikindi yavanzemo ni amabara kugira ngo uruhu ruse naho rwakomeretse…

Mutoni Assia mbere yo gukorerwa ’Make up’ muri Filime ’Intare y’Ingore’

...nyuma yaho

Gukora igisebe nabyo bisaba ’Make up’

Uru ruhara barukorera make up...

Nyuma ukamubona afite umusatsi

Gukora ’Make up’ y’isura igahinduka ngo birahenda cyane

Ubu nabwo ni ubwoko bwa Make up uyu ni REBECCA ROMIJN muri fillime X-MEN FRANCHISE...Rambo avuga ko ku rwego mpuzamahanga baba bashoyemo amafaranga menshi ndetse bakagira n’ibikoresho byihariye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Elysee Jr.

    Umva, u Rwanda rufite impano nyinshi ariko uyu we ararenze. actually ndayamanitse

    - 6/09/2018 - 12:45
Tanga Igitekerezo