Imyidagaduro

Yverry yakoreye mu nganzo abakundana mbere y’uko bizihiza Saint Valentin

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashyize hanze indirimbo ’Umutima’ ngo yakoze ashaka gutura abakundana bose. Ni mbere y’iminsi mike ngo hazihizwe umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. Yverry yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo yayikoze ngo ayiture abafite abakunzi ndetse n’abandi bakunda indirimbo ziryoheye...

Oda Paccy na we yasezeye muri Salax Awards 2019

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yabaye undi muhanzi utazitabira Salax Awards 2019 kubera ngo impamvu ze bwite ndetse n’izindi nshingano zihuriranye n’iri rushanwa. Paccy yiyongereye kuri Kina Music n’ubundi yangaga ko abahanzi bayo bitabira aya marushanwa ya muzika mbere y’uko asubikwa mu myaka 3 ishize....

Kate Gustave na Yverry bazataramira abakundana kuri Saint Valentin

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Nkurunziza Gustave uzwi nka Kate Gustave yateguye igitaramo cy’abakundana kizaba ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin. Ni igitaramo kizabera i Gikondo kuri Miami Bar hahoze hitwa kwa Virgile. Umuhanzi Yverry niwe uzasusurutsa abazaba bari mu iki gitaramo. Yverry azacuranga mu buryo bwa ‘Piano bar’ ,...

Djabel na Kawthar babyinnye mu bukwe bwabo biryoshya ibirori - AMAFOTO

Umukinnyi wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel yasabye ndetse asezerana imbere y’Imana na Niyitunganye Kawthar aboneraho kubwira abari mu bukwe bwe ko yamaze iminsi 10 asenga ngo Niyitunganye azamwemerere urukundo no kuzabana ubuzima basigaje ku isi. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019. Byabaye nyuma y’uko bombi...

Djabel yasezeranye imbere y’amategeko na Kawthar - AMAFOTO

Umukinnyi wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel yasezeranye imbere y’amategeko na Niyitunganye Kawthar bamaze imyaka 2 bakundana. Djabel na Kawthar basezeraniye mu Murenge wa Remera kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019. Mu Murenge bari baherekejwe n’ababyeyi babo bose ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Kuko abakinnyi ba Rayon Sports bari...

MINISPOC yihanganishije umuryango wa Alexia Mupende wishwe

Minisiteri y’Umuco na Siporo, MINISPOC yihanganishije umuryango w’ Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende wishwe atewe icyuma. Umunyamideli Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019, inkuru y’urupfu rwe yashenguye imitima ya benshi. Ibinyujije kuri...

Icyamamare muri Zouk, Slaï agiye gutaramira abanyarwanda

Icyamamare mu Njyana ya Zouk , Slaï ukomoka mu Bufaransa agiye kuza gutaramira abanyarwanda. Tariki 22 Gashyantare 2018 nibwo Slaï azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Nicyo gitaramo cya mbere cya Kigali Junction kizaba kibaye mu mwaka wa 2019. Umutesi Axelle ushinzwe itangazamakurumuri RG Consult ari nayo Kompanyi itegura...

Clapton Kibonke yasusurukije abana bataha baseta ibirenge - AMAFOTO

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel Clapton uzwi ku izina rya Kibonke yasusurukije abana ku munsi w’ubunani bataha batabishaka. Kibonke na we ngo asanga ari umugisha gukundwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 nibwo Kibonke yasabanye n’abana bo mu myaka itandukanye mu birori byabereye ku Kicukiro Sonatubes ahazwi ku izina rya Mutesi Kids...

Nicole (Maman Beni) ukina muri City Maid yasezeranye mu mategeko - AMAFOTO

Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) yasezeranye mu mategko na Sebera Eric bamaze igihe bakundana uruzira imbereka. Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera. Indi mihango y’ubukwe itaganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 aho hazaba...

Ikimero cy’abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo - AMAFOTO

Abakobwa 10 nibo batsindiye kuzaserukira intara y’ Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira iyi Ntara. Ni igikorwa cyabereye muri Hotel Credo mu Karere ka Huye Muri iyi Ntara niho hagaragaye umubare munini w’abakobwa bitabiriye aya majonjora...

0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 330