Imyidagaduro

Abana barokowe mu buvumo muri Thailande bagiye gukorwaho Filime

Ikigo gikora mu bijyanye n’itangazamakuru cya Netflix cyabonye uburenganzira bwo gukora uruhererekane rugufi rwa filime ku irokorwa ry’abahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru bakuwe mu buvumo mu majyaruguru y’igihugu cya Thaïlande mu mwaka ushize wa 2018. Ikipe yabo y’umupira w’amaguru ya Wild Boars yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru...

VIDEO - Taifa agiye kurushinga n’umukobwa bamaze imyaka 6 bakundana

Umunyamakuru w’imikino wa City Radio, Kalisa Bruno Taifa agiye kurushinga na Ingabire Yvette bamaze imyaka 6 bakundana. Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2019 aho hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa. Ubukwe nyirizina ni tariki 27 Nyakanga 2019. Bahuriye mu bukwe yanga kurya indimi Taifa avuga ko yamenyanye na Yvette bahuriye...

Abamamaye muri ’Bigomba guhinduka’ bateguye igitaramo cy’urwenya

Etienne na Japhet bamenyerewe mu rwenya bise ’Bigomba guhinduka’ bateguye igitaramo cy’urwenya bahamya ko kizaba gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo bisanzwe bikorwa by’urwenya. Iki gitaramo cyateguwe na Daymakers Entertainment isanzwe ibarizwamo abo banyarwenya, giteganyijwe tariki 27 Mata 2019 muri Camp Kigali. Kwinjira ni 2000 FRW...

VIDEO:Gicumbi agiye kurushinga n’umunyamakuru bakorana kuri TV 10

Umunyamakuru w’imikino wa Radio na TV 10, Benjamin Hagenimana, uzwi nka Gicumbi, yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe aho agiye kurushinga n’umukunzi we Umuhoza Delphine basanzwe bakorana kuri Radio na TV 10 . Bamaranye imyaka 2 bakundana Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake kuri Radio...

VIDEO - Menya Benita ukina mu Runana ...hari inama agira abakobwa ku gutwara inda

Benita ukina mu ikinamico urunana avuga ko amaze kugira byinshi yungukiramo haba mu bumenyi ndetse no mu bushobozi bw’amafaranga, agasaba abandi bagenzi be kudatinya kugaragaza impano zabo. Abakobwa bagenzi be abagira inama yo kudakunda isi cyane n’ibyayo mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu bakiri bato. Kuri we ngo...

Kwibuka25:‘Urugero music Academy’ bageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure (VIDEO)

Abana babarizwa mu Urugero Music Academy bashyize hanze indirimbo zaririmbwe n’amakorali yo mu Rwanda zigizwe n’ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Danny Ntigurirwa, umwarimu wigisha aba bana avuga ko icyari kigamijwe muri iyi ndirimbo ari ubutumwa bwubaka umuryango...

Kirenga Saphina yunamiye se wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Kirenga Saphine umwe mu bakobwa bamamaye muri sinema nyarwanda, yunamiye se wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yandikiye se amubwira ko n’ubwo atabashije kumutabara ariko ngo azaharanira ko izina rye ritazazima agihari. Kirenga yabinyujije ku rukuta rwe wa Facebook aho yanditse amagambo agira ati " Mon père Cher❤ igihe nkiki umbabarire...

Sebanani André ukiri mu mitima ya benshi, yari muntu ki?

SEBANANI André ni umwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko akaba ari umwe mu bahanzi bakiri mu mitima ya benshi kubera ubuhanga yari afite haba mu kuririmba ndetse no gukina ikinamico. SEBANANI André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza,...

#Kwibuka25: Ishavu ku mutima wa Isheja Sandrine utarabona umubiri wa se

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine ukorera Kiss FM yagaragaje intimba n’ishavu afite nyuma y’imyaka 25 ishize atarabona umubiri wa se umubyara ngo ushyingurwe mu cyubahiro. Se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Mu butubwa yamugeneye yamumenyesheje ko izina rye Butera ritazigera rizima. Ni mu butumwa burebure yashyize ku rukuta...

#KWIBUKA 25 : Deo Munyakazi yasohoye indirimbo ihumuriza abanyarwanda (VIDEO)

Munyakazi Deo ni umwe mu bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ihumuriza abanyarwanda akoresheje inanga gakondo. Deo Munyakazi yatangarije Rwandamagazine.com ko muri iki gihe cy’iminsi 100 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, na we yashatse...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 330