Imyidagaduro

BAMBI, Filime y’uruhererekane udakwiriye gucikwa

BAMBI ni filime y’uruhererekane yatangiye kunyura kuri YouTube ikaba ikorwa na Mutiganda wa Nkunda uzwi nk’uwanditse Seburikoko akanayobora City Maid. Igitekerezo cy’iyi filime y’uruhererekane cyatangiye ari filime ngufi irangira, ariko nyuma yo kubona uburyo irangiye n’akamaro k’iyi nkuru Mutiganda yahisemo kuyigira uruhererekane nk’uko...

Impamvu Meddy yakuwe ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwita izina

Impamvu Meddy yakuwe ku rubyiniro aririmbye iminota 15 gusa ngo byatewe nuko uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro ku masaha yari yateganyirijwe Ne-Yo bituma abajyanama ba Ne-Yo basaba ko yakurwaho kugirango umuhanzi wabo yubahirize isaha iri mu masezerano. Meddy ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane mu gitaramo cyo kwita izina yahuriyemo n’abandi...

Ne-Yo yasesekaye mu Rwanda (VIDEO)

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo yageze mu Rwanda aho aje gukorera igitaramo cyo Kwita Izina kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena. Ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa gatanu nibwo uyu muhanzi w’icyamamare yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yasohotse ahagana ku isaha...

Amb. Nduhungirehe yunamiye ’Rwasa’ biganye

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba yunamiye umukinnyi wa Filime Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa wapfuye azize indwara ya Diyabete. Ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri...

Nsanzamahoro Dennis ’Rwasa’ yitabye Imana

Nsanzamahoro Dennis, umukinnyi wa Filime wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Kane azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi. Rwasa azwi cyane muri film ‘Rwasa’ na ‘Sakabaka’, yanakinnye muri film zizwi hanze y’u Rwanda harimo iyitwa ‘100 Days’, ‘Sometimes in April’, ‘Operation...

Rubavu BVWT: Jay Polly yahoberaniye ku rubyiniro n’umugore we byizihira benshi (AMAFOTO)

Umuhanzi mu njyana ya HIP HOP mu Rwanda, Tuyishime Joshua "Jay Polly" yafatanyije n’umugore we basusurutsa abitabiriye imikino ya ’Rubavu Beach Volleyball World Tour iri kubera mu karere ka Rubavu, mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu kubw’ubutumire yahawe n’abateguye iri rushanwa, ndetse barahoberana byizihira abari bitabiriye iki gitaramo kuko wabonaga...

Bwa mbere , Fally Ipupa agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Fally Ipupa agiye gukorera bwa mbere igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo Kigali New Year Countdown kizaherekeza umwaka wa 2019. Fally Ipupa N’simba wamamaye nka Fally Ipupa yemeje ko agiye kuza mu Rwanda. Iby’igitaramo yatumiwemo byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na...

Uwanditse Seburikoko na City Maid yakoze filime ngufi ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abangavu

«Bambi » ni filime ngufi y’iminota 13, yakozwe na Mutiganda wa Nkunda usanzwe uzwi ku kuba ariwe wanditse filime z’uruhererekane Seburikoko na City Maid. Bambi ni filime ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Bambi, uba aba kwa mukuru we maze umugabo we akajya mufata ku ngufu. Igihe Bambi afashe umwanzuro wo kubwira mukuru we ibyo akorerwa n’umugabo we,...

Darcy Kacaman: Ibyo wamenya ku rupfu rw’uyu mwana wamamaye muri ’comédie’ mu Burundi

Urupfu rwa Darcy Kacaman rwashenguye abantu benshi mu Burundi, abakoranaga na we bakavuga ko bamusanzemo malaria. Yari amaze igihe agaragaje ko afite impano mu gusetsa ndetse yari yaratangiye kuboneka mu bitaramo bya ’comédie’. Kuva uyu mwaka watangira mu Burundi, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko malaria imaze guhitana...

Meddy ati Uriya ntabwo ari fiancée wanjye ni girlfriend (VIDEO)

Umuhanzi Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy hari abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, gusa avuga ko atari fiancée nk’uko bamwe babifashe, kandi hari ibyo agihugiyemo. Uyu muhanzi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 330