Zlatko ati Twiteguye gutahukana intsinzi imbere ya Rayon Sports"...Kimenyi ameze neza (PHOTO+VIDEO)

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino wa ’derby’ izakirwamo na Rayon Sports. Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye gutahukana intsinzi kuko intego yabo ari ugutahana amanota 3.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2019 ubwo Rwandamagazine.com yasuraga iyi kipe mu myitozo yasanze abakinnyi bose bameze neza kugeza no kuri Kimenyi Yves, umunyezamu wa mbere w’iyi kipe uheruka gushyirirwa amashusho y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu myitozo, Kimenyi Yves wabonaga akomeye ndetse asimburana na Ntwari Fiacre mu izamu gusa yirinze kugira icyo atangaza ku mashusho ye yasakajwe.

Byiringiro Lague wari wahawe ukwezi adakina kubera ikibazo cy’iminsi na we ameze neza ndetse yari ari kwitozanya na bagenzi be.

Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi yatangaje ko biteguye neza. Ati " Twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza , ntamvune dufite. Morale iri hejuru uretse wenda imvune ya Sugira utaraza neza ariko na we yatangiye imyitozo, abandi bakinnyi bameze neza, umwuka ni mwiza , twiteguye neza umukino wa Rayon Sports."

Abajijwe niba yijeje abafana ba APR FC intsinzi imbere ya Rayon Sports, Migi yagize ati " Ntabwo navuga ngo abafana babyizere , twebwe tuza mu kibuga dushaka gutsinda …Ntabwo ari Rayon Sports gusa, umukino wose tuba dushaka intsinzi. Turashaka amanota 3 kuri uriya mukino …"

Yunzemo ati " Indi mikino yose twakinnye na Rayon Sports , byabaye amateka …ubu ni undi munsi. Birasaba gukora cyane dukurikiza ibyo tumaze iminsi twerekwa n’umutoza kugira ngo tubashe gutsinda umukino wo ku wa 6."

Zlatko Krmpotić, umutoza wa APR FC we yavuze ko buri mukino bawufata nka Derby.

Ati " Tugenda intambwe ku yindi. Turiteguye neza ariko sinshaka gushyira igitutu ku bakinnyi banjye. Ndi kubasaba ko bazashyira mu bikorwa ibyo bari gukorera hano mu myitozo. Niteguye umukino mwiza, niteguye gutahukana intsinzi. Tujya muri buri mukino dushaka gutsinda.

Yakomeje avuga ko kuri ‘derby’ biba bigoye kuvuga byinshi. Ati " Ntibiba byoroshye kuvuga byinshi mbere y’umukino nkuyu, ariko kuwutsinda niyo ntego yacu."

Yakomeje avuga ko Byiringiro Lague wari wavunitse ku mukino baheruka gunika yamaze gukira ndetse ngo azamuha amahirwe yo gukina.

Ati " Muri iki cyumweru, Lague akimaze yitoza neza ndetse nizeye ko yiteguye gukina . Mu mikino 5 ishize, Lague yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi bacu beza ndetse nzamuha amahirwe yo kubanzamo."

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.

Ni umukino ufite byinshi uvuze ku gikombe cy’uyu mwaka cya Shampiyona kuko APR FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 54, iramutse iwutsinze, yagira 57 igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda hagati yayo na Rayon Sports ifite amanota 48.

Mu gihe Rayon Sports yaramuka itsinze uyu mukino yagira amanota 51 ikagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC cy’amanota 6. Kunganya kw’amakipe yombi kwaba ari inyungu kuri APR FC yakomeza kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Umukino ubanza APR FC yari yatsinze Rayon Sports 2-1.Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 30 Nzeri 2018 ku mukino wa nyuma wasozaga irushanwa ry’Agaciro Development Fund. Icyo gihe Mugisha Francois bakunda kwita Master niwe watsinze icyo gitego ku munota wa 91 w’umukino..

Tariki 12 Ukuboza 2018 nibwo APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa Shampiyona 2-1 bya Issa Bigirimana na Rusheshangoga Michel. Rayon Sports yari yatsindiwe na Michael Sarpong..

Undi mukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye Tariki 1 Gashyantare 2019. Icyo gihe nabwo APR FC yari yatwaye Rayon Sports igikombe cy’Intwali iyitsinze 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio..

Rayon Sports izaba ikina uyu mukino nyuma y’uko imaze imikino 10 idatsindwa. Iheruka gutsindwa na Police FC muri Phase Aller ya Shampiyona tariki 21 Ukuboza 2018. Ni igitego cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul. Kuva icyo gihe, Rayon Sports ntiratsindwa muri Shampiyona.

Umukino uzabera kuri Stade Amahoro. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Abakinnyi ba APR FC bose bameze neza

Kimenyi Yves yitozanyije n’abandi ndetse wabonaga ameze neza...ashobora kubanza muri 11 bazaba bahura na Rayon Sports

Ally Niyonzima ni umwe mu bakinnyi batakinnye umukino ubanza wahuje amakipe yombi bazaba bari mu kibuga

Fiacre Ntwari , umunyezamu wa 2 wa APR FC

Lague wari wahawe ukwezi adakina, yamaze gukira ndetse ashobora kubanza mu kibuga

Umukino wa Shampiyona wahuje amakipe yombi tariki 12 Ukuboza 2018, Rusheshangoga niwe wakoze itandukaniro atsinda igitego ku munota wa nyuma cyahesheje amanota 3 APR FC , abafana ba APR FC bahita bamuhimba Rushengura -Abarayons

Savio niwe uheruka gutsinda igitego cyatumye APR FC itwara Rayon Sports igikombe cy’Intwari 2019

Zlatko Krmpotić ugiye gukina umukino we wa mbere na Rayon Sports yemeje ko intego bafite ari ugutahukana intsinzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Ngendahayo

    Yewe,ndumva amakipe yose ahiga ko yiteguye neza,reka natwe dutegereze ibizava mu mukino nyirizina!ariko ndaha amahirwe rayon sport kurusha Apr !

    - 17/04/2019 - 16:07
  • kamanzi yvonne

    Andika ubutumwa reka dutegereze ifirimbi ya nyuma kuko amakipe yose yakaniranye

    - 17/04/2019 - 19:31
Tanga Igitekerezo