Yanejejwe cyane n’igikorwa yakorewe na Fan Club ya Vision ifana Rayon Sports [AMAFOTO]

Muzirankoni Aisha yanejejwe n’igikorwa yakorewe na bagenzi be babana muri Fan Club ya Vision ifana Rayon Sports , cyo kumusura bakanamugenera inkunga yo gukomeza kumufasha mu burwayi bwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 nibwo bamwe mu banyamuryango bagize Vision Fan Club basuye Muzirankoni Aisha umwe mu babarizwa muri Vision Fan Club umaze amezi 4 arwaye imitsi. Kwa muganga bamubwiye ko bishoboka ko iyo mitsi yazavamo Paralysie/ Paralysis bityo bamusaba gukomezagukora Siporo cyane. Kuri ubu ari kunywa imiti ndetse atangiye koroherwa.

Abagize Vision Fan Club asanzwe abarizwamo bamusuye mu rugo ndetse bamushyira amafaranga azakomeza kumufasha mu burwayi bwe.

Avuga uko yakiriwe gusurwa na bagenzi be yagize ati " Ni igikorwa cyiza bankoreye, nanezerewe cyane. Mbabona nk’abavandimwe banjye. Ni basaza banjye, ni barumuna banjye kuko niwo muryango mfite. Ndanezerewe cyane kuko bimeze nkaho ari umuryango wansuye. Mu buzima busanzwe, abana banjye 2 ubu bari ku ishuri, mba muri iyi nzu njyenyine, kuba nasuwe n’abavandimwe byanshimishje."

Bari gushyira mu bikorwa gahunda yatangijwe na Paul Muvunyi

Gatete Vincent ukuriye Vision Fan Club yatangaje ko ibikorwa nkibi babikesha gahunda yatangijwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yo kugira ngo abantu bibumbire muri za Fan Clubs bityo barusheho gusenyera umugozi umwe mu kubaka Rayon Sports ndetse no kurushaho kuba umwe.

Gatete yagize ati " Turashimira Paul Muvunyi we wazanye kwihuriza hamwe muri za Fan Clubs. Mbere wasangaga abafana ba Rayon Sports ari benshi ariko batatanye. Ubu abantu baba baziranye ndetse bigafasha ko baba umuryango umwe bahujwe no gufana Rayon Sports."

Gatete Vincent, umuyobozi wa Vision Fan Club avuga ko nubwo basanzwe ari Fan Club ariko ngo ubu bari gushyira imbaraga nyinshi mu kugira Vision umuryango utagegajega kandi abayirimo bakaba nk’abavandimwe bavukana.

Ati " Turi guharanira ko Vision irenga kuba Fan Club ahubwo ikaba umuryango. Twese duhuzwa no gufana ikipe nziza dukunda ya Rayon Sports ariko ni byiza ko turushaho kuba umuryango utajegajega, abawurimo bakaba nk’abavandimwe bavukana."

Yunzemo ati " Nka Aisha twari twatekereje kuza kumusura ngo tumwereke ko tumuzikana, tumuzaniye n’inkunga yo kumufasha gukomeza kwivuza neza. Turashishikariza n’abandi bo mu zindi Fan Clubs badasanzwe babikora ko bajya babikora tukarushaho kuba umuryango wa Rayon Sports ishyize hamwe."

Vision Fan Club igizwe n’abanyamuryango barenga 100. Uretse gufana Rayon Sports bakanayiherekeza no mu mahanga, banagira ibikorwa binyuranye bakora bigamije kubaka umuryango nyarwanda. Tariki 28 Mata 2018 nibwo batashye inzu y’ uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye kumugwira ndetse banamugenera ibiribwa..

Uretse kuba hafi abanyamuryango babo , banakunda kandi kwita ku bakinnyi ba Rayon Sports bari mu mvune. Tariki tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo abagize Vision Fan Club basuye Mugisha Francois bakunda kwita Master wari umaze iminsi abazwe urutugu, banamugenera impamba yamufashishije mu burwayi bwe.. Kuri ubu Master yamaze gukira ndetse yamaze kugaruka mu kibuga.

Muzirankoni Aisha wanejejwe cyane n’igikorwa yakorewe na bagenzi be

Bamwe mu banyamuryango ba Vision Fan Club ubwo bari bagiye gusura mugenzi wabo umaze igihe arwaye

Gatete Vincent ukuriye Vision Fan Club

Bamusuye bamushyiriye inkunga yo kumufasha gukomeza kwivuza neza

Basoje bamusengera bamwifuriza kurwara ubukira

PHOTO:UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Ingabire

    Nukuri turabashimiye uburyo mudufasha magazine ndabakunda Imana igibaha umugisha

    - 17/02/2019 - 12:34
  • Ingabire

    Nukuri turabashimiye uburyo mudufasha magazine ndabakunda Imana igibaha umugisha

    - 17/02/2019 - 12:34
  • UWIHOREYE Jean Joram

    UYU MUTIMA NI MWIZA MUZAWUHORANE KDI MDAKANGURIRA ABAFANS BOSE KUWUTUNGA, BAKAWUGIRA. IMANA IBAMPERE KU MUGISHA WAYO. BA Paul bose bayobora, ndabemera"

    - 18/02/2019 - 06:23
Tanga Igitekerezo