Wheechair Basketball: Gasabo na Kicukiro begukanye shampiyona ya 2019-2020

Ikipe y’Akarere ya Gasabo mu bagabo n’iya Kicukiro mu bagore zatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball ikinwa n’abafite ubumuga bicaye mu magare izwi nka “Wheelchair Basketball”, y’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Gasabo yatwaye iki gikombe nyuma y’uko igize amanota menshi hateranyijwe amanota muri ’phase’ 4 zabashije gukinwa muri shampiyona ya Wheechair Basketball.

Ubwo iyi shampiyonaya Wheechair Basketball yasozwaga hakinwa ’phase’ ya 4, ari nayo wa nyuma, Gasabo yabashije gutsinda umukino umwe mu mikino 2 yakinnye.

Muri iyo mikino yabereye mu Nzu y’imikino ya Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda "NPC Rwanda", tariki 08 Werurwe 2020, Gasabo yatsinze Bugesera ku manota 26 kuri 20, inatsindwa na Musanze amanota 23 ku 10.

Mu wundi mukino wabaye; ikipe y’Akarere ka Bugesera nayo imwe mu makipe yigaragaje muri uyu mwaka w’imikino, yaje gutsinda Musanze ku manota 19 ku 10.

Iyi Gasabo ikaba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 14, aho mu mikino 8 yakinnye yatsinzemo 6, itsindwa ibiri.

Mu kiciro cy’abagore; ikipe y’Akarere ka Kicukiro ni yo yatwaye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Kicukiro yashimangiye gutwara iki gikombe nyuma yo gutsinda Gasabo mu mukino wa Phase ya 4, ku manota 4-2.

Hakizimana Emmanuel, kapiteni w’ikipe ya Gasabo Wheechair Basketball Team, yatangaje ko bishimiye gutwara iki gikombe cya shampiyona, anashimira ubuyibozi bababaye hafi.

Ati " Gutwara igikombe cya shampiyona turabyishimiye cyane, twarakoze cyane kuko twatsinze amakipe yose muri Phase ya mbere, iya kabiri, iya 3, muri make twishimye cyane."
Akomeza agira ati "Turashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatubaye hafi, ntabwo byari byoroshye muri uru rugendo twarimo."

Ku rundi ruhande, Mutesi Faith, kapiteni w’ikipe y’Akarere ka Kicukiro nawe yavuze ko bishimiye gutwara igikombe cya shampiyona kubera ko bagiharaniye kandi bagishakaga.

Ati " Twishimye cyane bitewe n’uko twaragiharaniye, twaragishakaga none birangiye tugitwaye. Ikipe twari duhanganye nta kindi twayirushije, ni imyitozo."

Perezida w’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Wheelchair Basketball "RWBF", Mukangoga Marie Louise, yemeza ko isozwa ry’iyi shampiyona ryagenze neza.

Ati "Nka ’phase’ ya nyuma ya shampiyona ya Wheelchair Basketball, ku ruhande rwange nabonye byagenze neza, imikino yari myiza, abakinnyi bari bafite ubushake, bari bafite ishyaka."

Avuga ko hari byinshi bishimira birimo urwego uyu mukino umuaze kugeraho nyuma y’igihe gito utangiye gukinwa mu Rwanda.

Ati "Icyo twishimira ni uko twatangiye ubona ari ibintu bidafatika, ubona abakinnyi baza baseta ibirenge ariko urebye urwego uyu mukino ugezeho abakinnyi bafite ubushake ndetse bafite n’ ishyaka ryo gutsinda hagati yabo kandi ni cyo twifuza n’ubundi."

Iyi shampiyona ya Wheelchair Basketball, yitabiriwe n’amakipe 5, arimo 3 y’abagabo n’abiri y’abagore. Mu bagabo hari ikipe ya Musanze, Gasabo na Bugesera naho abagore ni Gasabo ndetse na Kicukiro.

Iyi shampiyona ya Wheelchair Basketball y’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, yakinwe mu byiciro 4 “Phases”.

Imikino y’icyiciro cya mbere “Phase I”, yabereye i Kigali tariki 05 Ugushyingo 2019. Iy’icyiciro cya kabiri “Phase II”, yabereye La palisse Hotel i Nyamata, mu Karere ka Bugesera tariki 16 Ugushyingo 2019.

Imikino y’icyiciro cya gatatu “Phase III”, yabereye i Kigali tariki 4 Mata 2020 ni mu gihe iya Phase ya nyuma (4), yabereye i Kigali tariki 08 Werurwe 2020.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya Gasabo mu bagabo na Kicukiro mu bagore, bashyikirijwe igikombe giherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50 , 000 F).

Abakinnyi b’ikipe ya Gasabo bishimira igikombe cya shampiyona bari begukanye mu bagabo

Iriza Marie Claire, Visi Perezida wa mbere wa RWBF, ashyikiriza Hakizimana Emmanuel, kapiteni w’ikipe ya Gasabo ibihembo bari bamaze gutsindira

Ikipe y’Akarere ka Gasabo yabaye iya mbere muri shampiyona y’abagabo ya Wheelchair Basketball ya 2019-2020

Ikipe y’Akarere ka Bugesera, imwe mu makipe yagaragaje umukino mwiza

Abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Kicukiro bishimira igikombe begukanye mu bagore

Depite Rwaka Pierre Claver ashyikiriza Mutesi Faith, kapiteni wa Kicukiro igikombe bari batsindiye

Depite Rwaka Pierre Claver (ibumoso) aganira na Mukangoga Marie Louise, perezida wa RWBF

Mu mukino wahuje ikipe ya Bugesera na Musanze mu bagabo

Mu mukino wahuzaga ikipe y’Akarere ka Kicukiro na Gasabo mu kiciro cy’abagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo