Wenda umunsi umwe nzambara umwambaro w’akataraboneka wa Rayon Sports - Denis Rukundo

Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports avuga ko ibiganiro by’impande zombi bitagenze neza bituma yongera amasezerano muri Police FC ya Uganda.

Ikipe ya Rayon Sports mu minsi ishize ni bwo yatandukanye na myugariro Iradukunda Eric Radu wayikiniraga inyuma ku ruhande rw’iburyo aho yerekeje muri Police FC, iyi kipe byavuzwe ko yifuza kumusimbuza Denis Rukundo wahoze akinira ikipe ya APR FC.

Kuri uyu kabiri tariki 29 Nyakanga 2020 ni bwo uyu myugariro yongereye amasezerano mu ikipe ya Police Fc yo muri Uganda yari asanzwe akinira. Yasinyiye imyaka ibiri muri iyi kipe yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16.

Mu kiganiro yagiranye na Radio B&B FM, Rukundo Denis yatangaje ko byashobokaga ko yari gusinyira Rayon Sports ariko ngo ntacyavuye mu biganiro.

Yagize ati " Nongereye amasererano yanjye na Police FC. Byarashobokaga ko nari gusinyira ikipe ya Rayon Sports kuyikinira umwaka utaha w’imikino. Nk’umukinnyi ntabwo mvuga ngo ndashaka kuba ahangaha. Birashoboka ko ntasinye uyu mwaka ariko ubutaha nkaba nasinya."

"Igihe ibiganiro bizaba byagenze neza , tukaba twakwemeranya kuri bimwe na bimwe , wenda umunsi umwe nazambara iyo myenda y’akataraboneka y’ubururu. Nakubwira yuko nari navuganye n’umuyobozi w’ikipe ariko ibiganiro nta kintu gifatika byavuyemo. Byashoboka yuko bitari ibihe byiza byo kuba nagaruka gukina mu Rwanda ariko vuba aha ngaha , nshobora kuba nagaruka nkakinira Rayon Sports cyangwa indi kipe . Ndabifuriza ibihe byiza muri saison itaha."

Uyu myugariro wo ku ruhande rw’i buryo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yerekeje muri Police FC ya Uganda muri Kanama 2019 nyuma y’uko yari amaze gutandukana na APR FC. Yakiniye iyi kipe imikino 14 yikurikiranya mbere y’uko Shampiyona isubikwa kubera Covid -19.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje kubaka ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, by’umwihariko aho ifite akazi ko gusimbuza bamwe mu bakinnyi yatakaje barimo ba myugariro nka Iradukunda Eric Radu , Eric Rutanga na Eric Irambona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo