VIDEO - Ndimbati ngo ntayindi kipe azi itari Rayon Sports

Umukinnyi wa Film Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava na Deo muri Film y’ uruhererekane ya City Maid ngo ntayindi kipe azi uretse Rayon Sports.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2019 ubwo yitabiraga imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoze mbere yo guhura na APR FC ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 kuri Stade Amahoro.

Mu kiganiro cyarimo urwenya rwinshi yabwiye abanyamakuru ko icyamuzanye ku myitozo ya Rayon Sports kwari ukureba uko yiteguye mbere yo guhura na APR FC. Abajijwe igihe gishize atangiye gufana Rayon Sports , yagize ati " Rayon Sports maze igihe kirekire nyikurikirana, ntanindi kipe nzi. Kuva namenya uko umupira w’amaguru ukinwa , ntayindi kipe nzi."

Yavuze ko impamvu akunda Rayon Sports ngo ari uko ishimisha abanyarwanda igihe cyose. Mu bibazo byose yabazwaga, yabisubizaga mu rwenya. Abajijwe ubutumwa yagenera abafana ba APR FC bwabatitiza nk’abafana b’umukeba, yavuze ko aramutse abubahaye, bwababuza kuzaza kureba umukino kandi ngo icyo ashaka ari uko baza.

Ati " Tubatere ubwoba be kuzaza gufana musaza ? Njyewe ndamutse mvuze nta numwe waza ku kibuga. Reka rero kugira ngo umupira uzagende neza, ne kubatera ubwoba."

Ku munsi w’umukino nyiriza, yavuze ko afite byinshi ahishiye abantu bizabasetsa kurusha uko basanzwe bamuzi.

Uwihoreye Moustapha ( Ndimbati ) ni umugabo wubatse ufite n’abana batatu, imyaka ye na we ngo ntayo azi neza ngo kereka uwabaza ababyeyi be. Usibye ibya cinema ni n’umuntu wikorera indi mirimo ku giti cye.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku itariki 20 Mata 2019. Uzakirwa na Rayon Sports. Niwo mukino uzabimburira iyindi yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona ari nabwo izaba isubukuwe.Umukino uzabera kuri Stade Amahoro. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy na Claude Muhawenimana bamuhaye ikaze mu Nzove aho Rayon Sports ikorera imyitozo

Ngo nta yindi kipe azi uretse Rayon Sports

Yafashe akanya gato asetsa abakinnyi n’abayobozi....Na we yavuze ko mu gihe batsinda APR FC hari icyo azagenera abakinnyi (gusa umenya rwari urwenya!)

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE NA NDIMBATI

VIDEO: Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Sezibera

    Kumenya ikipe imwe gusa ni nko buhaho wivugira ururimi rumwe....
    Aho nta bumenyi burimo

    - 22/04/2019 - 08:35
Tanga Igitekerezo