VIDEO:Nababajwe no kudatombora Rayon Sports cyangwa APR FC – KNC

Nyuma yo gutombola kuzahura na Hope FC yo mu Rutsiro isanzwe iba mu cyiciro cya kabiri, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United yatangaje ko ababajwe no kudatombola amakipe akomeye nka APR FC cyangwa Rayon Sports.

Hari nyuma ya Tombola ya mbere ibayeho kuva hatangira gukinwa igikombe cy’Amahoro. Tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi ibera ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Nyuma ya tombola, KNC yavuze ko bishimiye ko bagiye no kugeza umupira wabo mu Ntara.

Ati " Ni ibintu byiza kuko twebwe ntabwo turi mu mupira kugira ngo dukine umupira gusa kuko tuba dushaka no kujyana ibyishimo no mu Ntara. Ngira ngo niba mwarabibonye aho tugiye hose ama coasters aba aherekeje , ubwo na hariya muri Rutsiro tuzajyayo , dukine, tunishime, tunasure n’ibikorwa remezo."

Abajijwe niba nta mpungenge yo gutsindirwa mu Rutsiro kuko byagiye bigora amakipe yose yakiniyeyo, KNC yavuze ko bo batandukanye n’ayo makipe yandi.

Yakomeje avuga ko babajwe no gutombora ikipe nto kuko ngo bashakaga gutombora ikipe nkuru.

Ati " Tubabajwe no gutombora ikipe nto. Twashakaga gutombora ikipe nkuru kugira ngo tubanze tubikemo adversaire (abo duhanganye) ubwoba anarebe ubukaka n’ubushongore bwacu. Kuko ntabwo tuje hano kugira ngo dushyushye intebe. Birambabaje kuba ntatomboye APR FC cyangwa Rayon Sports. Nibwo mwari kubona Gasogi icyo aricyo na gahunda dufite iyo ariyo."

Abajijwe niba hari ikipe n’imwe atinye mu ziri mu gikombe cy’Amahoro, KNC yasubije ashize amanga ko ntanimwe.

Ati " Ntanimwe , ntayo. Twebwe ntabwo tuje hano gutinya. Tuje gutinya se ko tuje gukina ? Bakinisha abakinnyi 11 tugakinisha 11 . Iyatsinda ubwo yaba ibikwiriye ariko ntabwo tuje hano gushyushya intebe. Mubyumve mwa banyamakuru mwe mwese. Uyu munsi ikipe twatombora twayiha akazi. Iyo ariyo yose. Ipfa kuba ikinira ku butaka natwe turi ku butaka."

Yongeyeho ko intego yabo ari ukugera kure hashoboka harimo no kugera ku gikombe. Kubwe ariko ngo baramutse banacyegukanye byaba ari byiza.

Ati " Reba nkubu turamutse dutwaye igikombe cy’Amahoro, ukuntu twaba tubitsemo abantu icyoba. Ubutaha twazajya gukina icyiciro cya mbere, ikipe yaramaze kwishyira ku murongo. Icyo dushaka ubungubu ni ukugera kure, kubaka amateka no guhahamura uwo duhanganye uwo ariwe wese."

Mu bagabo, igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya ’best loosers’. Uko ari 16 azongera akore tomboa y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.

Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe azahura mu bagabo

Tariki 04 Kamena 2019(Imikino yo kwishyura ni tariki 7 Kamena 2019)

1. Hope Fc vs Gasogi United
2. As Kigali vs Rayon Sports
3. Mukura vs Unity Fc
4. Interforce Fc vs Intare Fc
5. Sunrise Fc vs Espoir Fc

Tariki 05 Kamena 2019(Imikino Yo kwishyura ni tariki 8 Kamena 2019)

6. Gicumbi vs Police Fc
7. Vision Fc vs Bugesera
8. APR Fc vs Rwamagana
9. Etoile de l’Est vs SC Kiyovu
10. Marines vs Etincelles

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Gikundiro

    Ariko uyu mugabo aba ari kwikirigita agaseka arashaka kwikururira umuriro. Yagiye akinisha izo bari mû rwego rumwe akareka Gikundiro iri kurwego rw’Afrika

    - 23/05/2019 - 13:48
  • Yaka

    Gasogi iri mû rwego rw’Amagaju za Gicumbi na Kirehe jya ureka kwisumbukuruza KNC we!!!!!!!

    - 23/05/2019 - 13:55
  • Yaka

    Gasogi iri mû rwego rw’Amagaju za Gicumbi na Kirehe jya ureka kwisumbukuruza KNC we!!!!!!!

    - 23/05/2019 - 15:06
  • ######

    Uyu mu type nawe ameze nka super manager

    - 23/05/2019 - 16:05
  • ######

    Uyu mu type nawe ameze nka super manager

    - 23/05/2019 - 16:09
  • Karot

    Uyu mu type nawe ameze nka super manager

    - 23/05/2019 - 16:09
Tanga Igitekerezo