Uwibye Twitter ya Musanze yatangaje ko ’ baguze Muhadjili’

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hasakaye amakuru ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ikipe ya Musanze FC yasinyishije Muhadjili Hakizimana imyaka 2. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buti ’Twitter y’ikipe yari yibwe’ ariko yagarujwe.

Ni amakuru yacicikanye cyane muri ’Groups’ Whatsaspp cyane cyane iz’abakurikiranira hafi umupira wo mu Rwanda. Yari ifoto yafashwe kuri twitter ( Screenshot) iriho amagambo agira ati " official, Musanze Fc imaze gusinyisha Hakizimana Muhadjili imyaka 2’.

Bamwe bibazaga umwimerere w’ubwo butumwa kuko butamazeho igihe kinini kuri konti Musanze FC ikoresha kuri Twitter.

Uwihoreye Ibrahim , Team Manager wa Musanze FC yatangarije Rwandamagazine.com ko ibyatangajwe kuri konti yabo ya Twitter byakozwe n’uwari wayibye ariko ngo bahise bayigaruza vuba byihuse.

Ati " Amakuru mwabonye acicikana siyo kuko byakozwe n’umuntu wari wibye account ya Twiiter ya Musanze FC. Twakoze ibishoboka byose ngo igaruzwe byihuse kuko amakuru yari ariho avuga ko ikipe yasinyishije Muhadjili yayobyaga abantu."

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugura Mutebi Rashid, Musanze FC yamaze gufunga isoko ryo kugura abakinnyi.

Ati " Biriya bikunda kubaho, yewe no ku makipe akomeye bibaho kuko nka Real Mardrid bigeze kwiba konti yabo bimara amasaha 8. Twishimiye ko byadundiye kuyigaruza mu maguru mashya. Icyo abantu bamenya ni uko ubu ikipe ya Musanze FC itakiri ku isoko ryo kugura abakinnyi kuko ryafunzwe hamaze kugurwa Mutebi Rashid."

Byahuriranye n’amakuru yerekeza Muhadjili muri Rayon Sports

Amasaha konti ya Musanze FC yari yibweho , hagatangazwa amakuru yavuzwe haruguru, byahuriranye n’inkuru y’uko Muhadjili ngo ’ yasinye muri Rayon Sports yari iri gucicikana’ ku mbuga nkoranyambaga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu kiganiro Evening drive kinyura kuri Flash FM, Muhadjili Hakizimana yavuze ko nta kipe arasinyira nubwo yemeje ko akomeje ibiganiro na Rayon Sports.

Yagize ati "Urebye nta kipe ndasinyira gusa birashoboka mu minsi mikeya. Rayon Sports turavugana, ndabizi murabimbazaho. Ndibaza ko mu minsi iza ukuri kose kuzajya hanze.

Hakizimana Muhadjili uheruka gutandukana na Emirates Football Club yo mu Barabu amaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports ndetse isaha iyo ariyo yose ashobora gusinya muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 26 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka ine ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Ubutumwa bwanditswe kuri konti ya Musanze FC n’uwari wayibye, bwahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwiseguye ku bakunzi babo

Hakizimana Muhadjiri wamaze gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ashobora gusinyira Rayon Sports isaha iyo ariyo yose

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo