Uwayezu Regis yeguye ku bunyamabanga bwa Ferwafa

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis, yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.

Uwayezu Francois Regis yeguye kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeli 2021. Amakuru avuga ko yabikoze nyuma yo gusezera abakozi bakoranaga muri Ferwafa.

Uwayezu Francois Regis yari amaze imyaka itatu ari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, aho yemejwe kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2018.

Yari yagiye kuri aka kazi nyuma yo gusimbura Habineza Emmanuel utaragiriwe icyizere na Komite ya Sekamana Jean Damascène.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo