Uwahoze akinira Algeria yahembewe kudahabwa ikarita na rimwe

Abdelhamid Salhi yakinnye mu ikipe imwe gusa ya Entente Sétif y’iwabo muri Algeria

Muri iki gihe abakinnyi bo ku rwego rw’isi akenshi bashimwa mu bitangazamakuru kubera ukuntu ari intyoza mu gutera umupira.

Hari na benshi bagarukwaho cyane mu mitwe y’inkuru kubera impamvu zitakabaye ngombwa, nko kwigusha, guserereka bikomeye (gutera tacle) ndetse yemwe no kurumana, bikomeje kuba nk’ibisanzwe mu mupira w’amaguru wa none.

Umugabo umwe uri muri ibyo byiciro byombi ni Sergio Ramos, kapiteni wa Espagne na Real Madrid, watwaye igikombe cy’isi cyo mu 2010 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne, akaba kugeza ubu amaze no guhabwa amakarita atukura 26.

Nubwo uwo atari wo muhigo w’isi. Uyu ufitwe n’Umunya-Colombia Gerardo Bedoya, wahawe amakarita atukura 45 mu myaka 20 yamaze akina umupira w’amaguru akawusoza mu 2015 - nyuma yaho yaje guhabwa andi abiri ari mu mwanya wicaramo abasimbura.

Ku rundi ruhande rutandukanye, hari Umunya-Algeria Abdelhamid Salhi.

Yamaze imyaka 22 yose hamwe akina umupira w’amaguru ari n’umutoza, ntiyigera na rimwe abona n’ikarita y’umuhondo, nkanswe itukura.

Ibyo yabiherewe igihembo mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko, yakiniye ikipe imwe gusa ya Entente Sportive Sétifienne (ESS) - izwi nanone nka Entente Sétif - y’iwabo muri Algeria, anakinira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Agereranya ko yakinnye imikino irenga 1,000 yose hamwe.

Mu 1963, yatangiye gukina mu ngimbi (cyangwa imikangara mu Kirundi) z’iyo kipe iri mu mujyi wa Sétif mu burasirazuba bw’igihugu, ayikomerezamo mu ikipe nkuru kugeza mu mwaka wa 1977.

Asobanura ko kubaha ari byo byamufashije gucisha macye akirinda guhabwa ikarita.

Yabwiye BBC Sport Africa ati: "Umuntu agomba kwiyubaha, akubaha uwo bahatanye akanubaha umusifuzi".

"Nta na rimwe wagira ikibazo igihe washyize imbere icyubahiro, iryo ni itegeko risumba ayandi mu mupira urimo koroherana kandi usukuye".

"Namye iteka nkurikiza amategeko uko yakabaye. Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo cy’umusifuzi cyangwa ngo njye impaka na we ku kintu icyo ari cyo cyose n’igihe nabaga nakorewe ’tacle’ mbi cyangwa irindi kosa".

Asetsa, yibuka ko ahubwo bagenzi be bakinanaga byarangiraga bahawe amakarita kubera kwivumbagatanya ku musifuzi binubira amakosa we yakorewe na ba myugariro b’amakipe babaga bahatanye.

Ati: "Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo [cy’umusifuzi] kandi nka kapiteni nabuzaga bagenzi banjye dukinana kubikora".

Yemera ko gusifura byo muri icyo gihe cye akenshi byabagamo amategeko adakaze cyane nko muri iki gihe.

Nk’urugero, Salhi yagize ati "Mu gihe cyacu iyo umukinnyi yakoraga ku mupira n’ikiganza cye, umusifuzi yasifuraga ikosa rihanwa no gutera umupira uteretswe bikozwe n’indi kipe, ariko ntabwo yatangaga ikarita y’umuhondo ku wakoze iryo kosa".

Ashyigikiye VAR

Salhi ashyigikiye bikomeye uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho bwunganira umusifuzi buzwi nka ’VAR’.

Avuga ko buri gufasha mu kubuza ko habaho bimwe mu bintu byo mu mupira w’amaguru wa none adakunda birimo nka ’tacles’ z’ubugome no kwigira nk’uwakorewe ikosa kandi nta ryo.

Yagize ati: "[VAR] Ifasha mu gutanga ubutabera n’ubworoherane".

"Wabara amakipe yangiwe kuzamuka mu kindi cyiciro cyangwa yamanuwe mu kindi cyiciro bitewe n’igitego cyemejwe kandi kitari kuba igitego? VAR iragahoraho kandi ni byiza cyane ku mupira w’amaguru".

Yahakanye ko kuba yarakinaga nka nimero 10 cyangwa umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu byatumaga agira ibyago bicye byo kuba yakora amakosa yamuviramo guhabwa ikarita.

Ati: "Akazi ka nimero 10 ntabwo ari ugusatira gusa".

"Ku mwanya wanjye, nagombaga kugarira no gukora ama ’tacles’ mu kubuza ko batugarukana (contre-attaque/counter-attack) cyangwa nkagabanya umurindi, ariko sinigeze na rimwe nkora uburiganya".

"Hari amategeko ntigeze na rimwe ndengaho mu buzima. Icyo ni cyo bivuze".

Mu mwaka wa 2002, yatsindiye igihembo cy’isi cy’ubworoherane mu mikinire (World Fair Play Award) gitangwa n’akanama mpuzamahanga ka ’fair play’ kemewe na komite mpuzamahanga y’imikino Olympiques.

Ni umwe mu Banya-Algeria babiri gusa bamaze guhabwa icyo gihembo cya ’fair play’ cyatanzwe bwa mbere mu 1965.

Undi wo muri Algeria wagihawe ni René Amrouche wahoze ari umukinnyi wa basketball, umutoza n’umusifuzi.

Mu myaka 40 ishize nibwo Salhi yahagaritse gukina kubera imvune yakomezaga kugira. Awuhagarika nubwo bwose yari agifite imbaraga z’umubiri zo gukina.

Yakomereje mu kuba umwe mu batoza mu kipe ye akunda ya Entente Sétif, ashingwa imirimo itandukanye uko imyaka yagendaga ishira.

Ku myaka 72 ubu, Salhi avuga ko agikurikiranira hafi ruhago ndetse akaba akomeje guharanira ko mu mupira w’amaguru no mu yindi mikino muri rusange, habamo koroherana.

Abdelhamid Salhi (ubanza ibumoso) yatsinze igitego cy’intsinzi cyo mu minota y’inyongera mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Algeria wo mu 1968 ubwo ikipe ye ya Entente Sétif yatsindaga NA Hussein Dey

Abdelhamid Salhi (usutamye wa gatanu uvuye ibumoso) mu ikipe y’igihugu ya Algeria mu 1967

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo