Usengimana Faustin yasinye muri Police FC

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Usengimana Faustin yasinye muri Police FC kuyikinira imyaka 2 nyuma yo gutandukana na Buildcon FC yo muri Zambia.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ikipe ya Police FC yagize iti "Mwiriwe,

Twasinyishije myugariro Usengimana Faustin amasezerano y’imyaka ibiri wakinaga muri Buildcon FC yo muri Zambia. Turamwakiriye kandi tumwifurije ishya n’ihirwe."

Usengimana Faustin abaye umukinnyi wa 6 iyi kipe iguze muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi nyuma ya Iradukunda Eric bita Radu wavuye muri Rayon Sports, Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu SC , Ntwari Evode wavuye muri Mukura VS , umunyezamu Janvier Kwizera (Rihungu) wavuye mu ikipe ya Bugesera FC na Aboubakar Uwiduhaye waguzwe mu ikipe ya Heroes.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.

Ari mu itsinda ry’abakinnyi Rayon Sports yifashishije ikora amateka yo kugera mu matsinda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup mu 2018.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muiri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.

Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique.

Yananyuze kandi mu gihugu cya Kuwait mu ikipe ya Khaitan Sporting Club, aho yavuye yerekeza muri Zambia muri Buildcon FC ari nayo aheruka gutandukana nayo ku bwumvikane.

Usengimana yerekeje muri Police FC nyuma yo gutandukana na Buildcon FC yo muri Zambia

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo