Usanzwe ari rutahizamu yarindiye Musanze FC ikina na Bugesera FC (AMAFOTO)

Imurora Japhet bakunda kwita Drogba usanzwe ari rutahizamu niwe warindiye ikipe ya Musanze FC ku mukino w’umunsi wa 29 yanganyijemo na Bugesera 1-1.

Hari mu mukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi .

Musanze FC yari imaze iminsi ifite umunyezamu umwe, Shema Innocent, wujuje amakarita atatu y’umuhondo ku mukino iheruka guhuriramo na Rayon Sports ikayitsinda ibitego 3-1 ku mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.

Shema Innocent yabonye umwanya wo gukina nyuma yo kuvunika k’uwari umunyezamu wa mbere, Ndayisaba Olivier, umaze igihe mu mvune.

Kuba Musanze FC itari ifite aba banyezamu bombi, ndetse n’undi yaguze muri Mutarama, Nzarora Marcel wakiniraga Police FC, akaba atarabonye ibyangombwa byo gukina bitewe n’uko ikipe yari yaramaze kuzuza umubare w’abakinnyi 30 yemerewe gukoresha ku mwaka w’imikino, byatumye ishaka kugarura umunyezamu Emile ngo abafashe.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko iyi kipe yashatse kugarura Mbarushimana Emile bakunze kwita Rupali, yirukanye mu mpera z’umwaka ushize imushinja ubugambanyi. Emile ariko ngo yaba yarakomeje guhindagura amasezerano yose yagiranaga n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugeza ubwo bamuretse biyemeza gukoresha umukinnyi mu izamu ku mukino wa Bugesera FC.

Emile yari yarirukanwe n’Ubuyobozi bwa Musanze FC mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kumushinja ubugambanyi ku mukino iyi kipe yanyagiwemo na Etincelles FC ibitego 3-0 mu mikino ibanza, aho ngo yafashe imodoka, akajya kurara i Rubavu, asangira n’abakinnyi ba Etincelles mu ijoro ribanziriza umukino.

Ubwo yari amaze kwirukanwa, Rupali yagiye i Rubavu, amara iminsi akorera imyitozo muri Etincelles FC ndetse yari mu bakinnyi iyi kipe y’i Rubavu yifashishije mu irushanwa ry’Intwari 2019.

Nyuma yo kunaniranwa na Emile hagati ye n’ubuyobozi bwa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel utoza iyi kipe yahisemo gukoresha Imurora Japhet nyuma y’uko abajije abakinnyi be uwabasha kujya mu izamu, akaba ariwe ubyemera ndetse ngo babonye imyitozo ayikora neza. Andi makuru Rwandamagazine.com yamenye ni uko mu mashuri yisumbuye, Imurora yakiniraga ikigo cye arinda izamu mu mukino wa Handball.

Iyo Imurora agira ikibazo gituma ava mu kibuga yari guhita asimbuzwa Mbonyingabo Regis usanzwe akina nka myugariro muri Musanze FC.

Imurora byabanje kumutonda

Ku munota wa 16 , Imurora Japhet yahawe umupira na myugariro Munezero Fiston ahita akora ikosa awufata n’intoki hatangwa couf franc indirect yatewe na Nzigamasabo Steve ariko igarurwa n’urukuta.

Mu yindi minota yakurikiyeho, Imurora Japhet yakomeje kwitwara neza ndetse agakuramo imipira igana mu izamu yaterwaga na ba rutahizamu ba Bugesera FC.

Ku munota wa 30 Kwizera Janvier bakunda kwita Rihungu yagonganye na Mbonyingabo Regis wa Musanze FC, bituma yongera gutonekera urutugu yari yagizeho imvune yari amaranye igihe. Yahise asimbuzwa Nsabimana Jean De Dieu bakunda kwita Shaolin.

Ku munota wa 43 nibwo Bugesera FC yabonye igitego gitsinzwe na Samson Irokan Ikechukwu.

Ku munota wa 69 nibwo Musanze FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Shyaka Philbert ku mupira yateye uremereye, Shaolin ananirwa kuwufata ngo awukomeze , umugerana mu izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC iva ku mwanya wa 12 ijya ku wa 11 n’amanota 33. Ku wa 12 hari Bugesera FC byakinaga uyu mukino. Yo ifite amanota 32. Ni Shampiyona iyobowe na Rayon Sports ifite amanota 69 ndetse ikaba yaramaze guhita itwara igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho nyuma yo gutsinda Kirehe FC 4-0.

Shampiyona y’u Rwanda izasozwa tariki 1 Kamena 2019.

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Imurora Japhet niwe wari umunyezamu wa Musanze FC

Imurora yitanze akina mu izamu mu gihe asanzwe ari rutahizamu abasha guhesha ikipe ye inota 1

Urwunge, umwe mu baterankunga ba Musanze FC

Imurora yihagazeho mu izamu

Shema wari ufite amakarita 3 yari yaje kureba uko Imurora yitwara mu izamu

Kwizera Janvier bita Rihungu yongeye gutonekara ku rutugu yari amaze iminsi akirutse

Rutahizamu Kevin Ndayisenga wa Bugesera FC yari acungiwe hafi

Myugariro Munezero Fiston yarindaga ko mu izamu haterwa imipira myinshi

Valeur utarakinnye umukino wa Rayon Sports kubera amakarita 3, yafashije cyane mu kibuga hagati ha Musanze FC

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ( i bumoso) yakurikiye uyu mukino...ari kumwe na Tuyishime Placide , umuyobozi wa Musanze FC

Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC

Muhire Hassan utoza Bugesera FC yibazaga ukuntu ananiwe gutsinda ikipe ifite rutahizamu mu izamu

Abafana ba Musanze FC bo bishimiye kunganya uyu mukino batari bafiteho umunyezamu Shema

Mugenzi Cedric bita Ramires ni umwe mu nkingi za mwamba za Musanze FC

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo