Abahanzi bazasusurutsa Rayon Sports Day 2021

Abahanzi bagera kuri 5 nibo bamaze kwemeza ko bazasusurutsa abafana ba Rayon Sports kuri ’Rayon Sports’ day tariki 24 Ukwakira 2021.

Ni umunsi uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro guhera saa yine z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Queen Cha, Rider man, Senderi, Khalifan na Symphony Band nibo kugeza ubu bamaze kwemeza ko bazasusurutsa uwo munsi waherukaga kuba muri 2019.

Niwo mukino w’umupira w’amaguru wa mbere uzaba witabiriwe n’abafana kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Rayon Sports yemerewe kuzinjiza kimwe cya kabiri cy’abafana binjira muri Stade Amahoro( ni ukuvuga abagera Ku bihumbi cumi na bibiri).

Umufana ushaka kuzitabira uyu munsi azaba asabwa kwerekana ubutumwa bw’uko yipimishije Covid19 mu masaha nibura 72 mbere y’uwo munsi ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima. Azaba kandi asabwa kuba nibura yarafashe urukingo rumwe rwa Covid19 ndetse no kuba yambaye neza agapfukamunwa.

Uretse abahanzi bazasusurutsa Rayon Sports Day 2021, Ku isaha ya saa cyenda, Rayon Sports izakina umukino na Kiyovu Sports. Ni nyuma y’uko abafana bazaba bamurikiwe abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri saison 2021-2022 ndetse na numéro bazambara.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangarije Rwandamazine.com ko igiciro cyo kwinjira kuri uwo munsi kiza gutangazwa mu masaha ari imbere.

Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 kuri "Rayon Sports Day" iheruka

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC.

Queen Cha (umukobwa wa Mugemana Charles uvura ikipe ya Rayon Sportz) ni umwe mu bahanzi bemeje mbere ko bazasusurutsa Rayon Sports Day

Itsinda rya Symphony Band rizacurangira aba Rayon Ku munsi wabo

Senderi na we azaba ahari

Rider man azaba ahari

Umuraperi Khalifan usanzwe Ari n’umufana wa Rayon Sports na we azaririmba muri Rayon Sports Day 2021

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo