Uruhare rukomeye rwa DYNA Fan Club mu gushyigikira Rayon Sports

“Oooh Rayon, kure y’amaso si kure y’umutima. Ntituzagutererana!” Nk’uko intero yabo ibivuga, abakunzi ba Rayon Sports baba hanze y’u Rwanda bibumbiye muri “DYNA Fan Club” bakomeje kugaragaraza uruhare rwabo rukomeye mu kuyishyigikira mu bikorwa byayo bitandukanye.

Abakunzi ba Rayon Sports batuye mu Ntara ya gatandatu y’u Rwanda, muri Diaspora, baherutse gukora inama biyemeza gushyiraho Fan club bazajya bahuriramo kugira ngo bashobore guhuriza ingufu hamwe mu rwego rwo gutera inkunga ikipe yabo "Gikundiro".

Muri iyo nama bemeje ko itsinda ryabo rizitwa “DYNA FAN CLUB”. Iryo zina DYNA ryaturutse ku mukino mwiza abakinnyi ba Rayon Sports bakinaga mu myaka ya za 1970 na 1980 aho bakinaga umukino usukuye bahererekanya agapira ko hasi ndetse banakoresha agatsinsino bahereza uri inyuma ikipe bakina nayo ikarwara muzunga.

Kuri ubu, abanyamuryango ba DYNA Fan Club baturuka muri Canada, Amerika n’u Burayi bageze kuri 38.

Muri iyo nama bitoreye Komite nyobozi ya Fan Club izamara imyaka ine aho hatowe Kanyandekwe Eugène nka Perezida, Mutsindashyaka Boniface nka Visi Perezida wa mbere, Jean Marie Vianney Rudasingwa nka Visi Perezida wa kabiri, Alice Umugwaneza nk’Umubitsi ndetse na Benjamin Muhizi nk’Umunyamabanga.

Tariki ya 4 Gashyantare 2020 ni bwo iyi DYNA Fan Club yo muri Diaspora yemerewe kwinjira mu muryango w’izindi Fan club za Rayon Sports zisanzwe zikorera mu Rwanda, ndetse abanyamuryango bahita batangiza ibikorwa byo gutanga umusanzu.

Abanyamuryango b’iri tsinda batanga umusanzu kabiri mu mwaka ariko yose hamwe batanga agera kuri 5,400,000 Frw buri mwaka.

Uretse n’umusanzu abanyamuryango bitabira ibikorwa byihutirwa by’ikipe bikeneye inkunga.

Abanyamuryango ba DYNA Fan Club banatanga kandi uduhimbazamushyi ku mikino imwe iyo ikipe yatsinze.

Batanze agahimbazamusyi ku bakinnyi na Staff nyuma yo gutsinda AS Kigali ku wa 18/12/2021 kangana na 1,200,000 Frw ndetse no ku mukino batsinzemo Police FC ku wa 22/12/2021, aho hongeweho na Noheli n’Ubunani, aha aba 1,300,000Frw.

Batanze imfashanyo ya miliyoni 1 Frw yo kugoboka abakinnyi nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ku ya 17/02/2022 mu gihe bari bagitegereje imishahara.

Hatanzwe inkunga y’ibihumbi 600 Frw yo guha umukinnyi Nizigiyimana Karim Mackenzi yo kumwongerera umushahara w’amezi atatu asigaje ngo amasezerano ye narangira azahite akomeza gukinira Rayon Sports.

Hatanzwe kandi agahimbazamusyi k’ibihumbi 280 Frw ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United ku ya 28/01/2022 ndetse n’ibihumbi 250 Frw ubwo Rayon Sports yanganyaga na APR FC tariki 26/02/2022.

Mu kwitegura imikino ibiri ya Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro, DYNA Fan Club yatanze ibihumbi 300 Frw mu gushyigikira ikipe mu gukusanya agahimbazamusyi. Yatanze kandi agahimbazamusyi kihariye kangana na 500,000 Frw ku bakinnyi nyuma yo gusezerera Bugesera FC, aho Rayon Sports yahise igera muri ½ izahuramo na APR FC.

Mu bindi bikorwa bya DYNA Fan Club harimo ko yakiriye Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu biganiro mbonankubone mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurushaho gusobanukirwa uko ikipe ihagaze ndetse no kumenya icyo ikipe ibakeneyeho.

Yakiriye kandi Perezida wa Komite y’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, mu Ukwakira 2020 mu biganiro mbonankubone mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kumenya icyo iyo Komite yari ibakeneyeho. Icyo gihe hatanzwe inkunga ya 2,546,000Frw.

DYNA Fan Club ifite intego yo gukomeza gushyigikira ikipe n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse ubuyobozi bwayo buvuga ko bazakomeza gutahiriza umugozi umwe n’izindi fan club mu rwego rwo kwongera ubushobozi mu ikipe haharanirwa intsinzi ihoraho y’ikipe ya Rayon Sports bakunda.

Bwijeje abakinnyi ko buzakomeza kubashimisha byimazeyo mu gihe baba batsindiye gukina umukino wa nyuma ndetse n’igihe batwara Igikombe cy’Amahoro.

Kuri buri mukino wa Rayon Sports haba hari ’banderole’ ya DYNA FAN CLUB

Rudasingwa Jean Marie Vianney uhagarariye DYNA Fan Club mu Rwanda

DYNA Fan Club yitabira ibikorwa bitandukanye bya Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo