Uretse Radu na Martin, hari abandi bashya Police FC izagura - CIP Karangwa

CIP Karangwa uvugira ikipe ya Police FC ahamya ko hari abandi bakinnyi bashya bari hafi gusinya muri Police FC nyuma y’uko imaze gusinyisha Radu na Martin.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 na 24 Gicurasi nibwo Twizeyimana Martin Fabrice wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport na Iradukunda Eric (Radu) wakikiniraga ikipe ya Rayon Sport nibo bakinnyi bashya bamaze gusinya amasezerano yo gukinira ikipe ya Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa avuga ko bariya bakinnyi baguzwe mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya mu ikipe ndetse hakaba hari n’abandi bakinnyi bashya bazaza muri iyi kipe.

CIP Karangwa yagize ati " Nibyo Twizeyimana na Iradukunda (Radu) basinyiye gukinira ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC). Twizeyimana ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati naho Iradukunda Eric (Radu) akina iruhande ry’iburyo kuri kabiri.”

CIP Karangwa avuga ko hari abandi bakinnyi bashya bashobora kuza muri iyi kipe.

Ati " Hari abandi turimo kuganiriza bazava mu yandi makipe ariko hari n’abandi bakinnyi bacu dushobora kuzazamura bo muri Interfoce FC yo mu kiciro cya kabiri. Ibi byose turabikora mu rwego rwo gukomeza kubaka Police FC."

Umuvugizi wa Police FC akomeza avuga ko usibye abakinnyi bashya barimo kuza muri iyi kipe hari n’abari bayisanzwemo basoje amasezerano nabo harimo abazaganirizwa bakongererwa amasezerano.

Kugeza ubu shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yararangiye, Police y’u Rwanda ikaba yari iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 43. Yatsinze imikono 12, inganya imikino 7, itsindwa imikino 4. Mu mikino yose ya shampiyona Police FC yatsinze ibitego 33 intsindwa ibitego 21.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo