Undi muryango wapfanye na Kobe Bryant mu mpanuka y’indege

Abantu icyenda nibo bari muri kajugujugu yahanutse ikagwamo icyamamare muri Basketball Kobe Bryant n’umukobwa we, harimo undi mugabo nawe wari kumwe n’umukobwa we n’umugore we.

Police ya California ntabwo iratangaza amazina y’abari mu ndege bose, gusa bamwe mu miryango y’abari bayirimo bamaze kwemeza urupfu rw’ababo.

John Altobelli umutoza wa Baseball w’ikipe ya Orange Coast College (OCC), umugore we Keri n’umwana wabo Alyssa nabo bari muri iyi ndege nk’uko byemejwe n’umuvandimwe wa Altobelli witwa Tony.

Angelica Suarez, perezida w’ikipe ya OCC yatangaje ko "umutoza Altobelli yari igihangange muri kaminuza yabo - umwarimu mwiza, umutoza n’inshuti. Ni igihombo gikomeye kuri kaminuza yacu".

Gianna, umukobwa wa Kobe, na Alyssa bakinanaga mu ikipe ya Mamba Academy - ishuri ryigisha basketball rya Kobe.

John Altobelli "kenshi" yagendaga mu ndege n’umukobwa we bagiye ku mikino nk’uko umutoza wungirije wa OCC Ron La Ruffa yabibwiye CNN.

Altobelli, w’imyaka 56, hamwe n’umugore we basize abana babiri, umuhungu n’umukobwa, nk’uko biri mu itangazo ryasohowe na OCC Pirate Athletics.

Undi waguye muri iyi mpanuka ni Christina Mauser, umutoza wungirije w’ikipe y’abakobwa mu ishuri ryigenga mu gace kitwa Orange.

Umugabo we Matt Mauser, yanditse kuri Facebook ati: "Njyewe n’abana turi mu gahinda, twabuze umugore wanjye mwiza n’umubyeyi w’abana mu mpanuka ya kajugujugu uyu munsi. Mwubahe ubuzima bwite bwacu. Murakoze kutwihanganisha kandi bisobanuye byinshi".

Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko abandi bantu batatu bari muri iyi ndege ari Payton Chester undi mukobwa ukina Basketball hamwe na nyina Sarah Chester, ndetse n’umupilote wari utwaye iyi ndege Ara Zobayan.

Amateka avunaguye ya Kobe

Kobe Bean Bryant yavukiye I Philadelphia muri leta ya Pennsylvania, se Joe Bryant yabaye umukinnyi muri NBA mu makipe nka Philadelphia 76ers na Houston Rockets, ubu ni umutoza.

Kobe yatangiye basketball ari umwana muto, ariko agakunda no gukina no kureba umupira w’amaguru, bivugwa ko ari muto yakundaga cyane ikipe ya AC Milan.

Mu byo yagezeho nk’umukinnyi harimo ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA, umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, n’imidari ibiri olempike ya zahabu.

Yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino batsinzemo Toronto Raptors mu 2006, wa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

Yahawe igihembo cya Oscar mu 2018 kubera filimi ntoya ibara inkuru y’ubuzima bwe mu mashusho ashushanyije ishingiye ku ibaruwa yandikiye umukino wa Basketball ubwo yawusezeragaho mu 2015.

Mu 2003 , umukobwa w’imyaka 19 wakoraga muri hoteli yashinje Kobe kumufata ku ngufu.

Kobe yahakanye ibyo yaregwaga yemeza ko baryamanye ku bwuvikane bwa bombi, nyuma uyu wamuregaga yanze gutanga ubuhamya mu rukiko, urubanza rurahagarikwa.

Nyuma, Kobe yasabye imbabazi, avuga ko uwo mukobwa "atafashe ibyabaye nk’uko we yabifashe". Iby’iki kibazo byakemuriwe hanze y’inkiko.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo