Umutoza wungirije wa APR FC yasubiye iwabo

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Nyakanga 2020, nibwo uwari umutoza wungirije wa APR FC umunya-Maroc Nabyl Bekraoui yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bwa APRFC yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’ikipe ya APR FC.

Tariki 02 Nyakanga 2019, nibwo abatoza bashya batatu bayobowe n’umukuru Mohammed Adil Erradi, uwari umwungiriza we Nabyl Bekraoui ndetse n’uw’abanyezamu Mugabo Alex, beretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’abatoza bashya b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ubuyozi bwa APR FC bukaba bwamugeneye impano ndetse bunaboneraho kumushimira cyane ubwitange n’umurava yagaragaje mu gihe cyose yari umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse bukaba buboneyeho no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mwuga we w’ubutoza.

Yaherekejwe n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylvestre

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo