Umutoza uzungiriza Adil muri APR FC yageze mu Rwanda

Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42 , umutoza mushya wungirije uzafasha Mohammed Adil Erradi yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu Tariki 14 Kanama 2020.

Pablo Morchón yageze i Kigali kuwa Gatanu Tariki 14 Kanama, akomereza mu kato aho yagombaga gupimwa ndetse no kwitabwaho n’abaganga mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma yo guhabwa ibisubizo bye byerekana ko ari muzima akaba yaravuye mu kato kuri uyu wa Gatandatu Tariki 15 Kanama 2020.

Pablo niwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC.

Aje gusimbura umunya-Maroc Nabyl Bekraoui uheruka gutandukana n’iyi kipe ndetse akaba yarasubiye iwabo tariki 18 Nyakanga 2020. Nabyl yatandukanye na APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’ikipe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya APR FC kuri iki cyumweru, yatangaje ko ashimishijwe cyane no gukomereza umwuga we w’ubutoza mu gihugu cy’u Rwanda nk’igihugu cya mbere akandagijemo ikirenge ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati " Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu kiza cy’u Rwanda, nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kuba nagirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC, ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu ."

Yunzemo ati "Umutoza Adil yanganirije gahunda nziza iyi kipe ifite, ambwira ko ifite abakinnyi beza cyane b’abanyamwuga kandi bari ku rwego rwiza, akomeza ambwira ko mu Rwanda hari impano nziza zikeneye kuzamurwa kandi tuzaba dushyigikiwe n’abayobozi beza basobanukiwe umupira kandi bazaduha ikizakenerwa cyose, nanjye namwumvise vuba maze mwizeza kuzakorana nawe ngatanga umusanzu wanjye mu kuzamura izina APR FC."

Abajijwe ku cyo yaba agiye kongera ku ikipe nyuma y’uko ubuyobozi butangaje intego zayo z’umwaka utaha w’imikino ari zo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, kwegukana ibikombe byo mu karere ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions league , Pablo akaba yatangaje ko nawe azi uburemere bw’amarushanwa tuzaba turimo kandi ko azakora ibishoboka byose ikipe ikarushaho kwitwara neza.

Yagize ati " Ndabizi ko tugomba kwitegura cyane kuko tuzakina amarushanwa akomeye, bakoze akazi keza umwaka ushize babasha kwegukana ibikombe bitatu kandi ndabibashimiye cyane, gusa mu mupira w’amaguru duhora twongera ku byiza dufite kugira ngo tugere ku birenzeho, ndabizeza ko tuzakora cyane kugira ngo tugere ku byiza byinshi niwo mupira w’amaguru ndetse nibwo buzima tubayemo.

"Ikiruta byose ni ugukorera hamwe, ni ukugira ubwumvikane nk’ikipe kandi tukageragerageza kurinda ibyo tumaze kugeraho nta kabuza tuzagera ku ntego zacu.

Pablo Morchón yaciye mu makipe atandukanye aho mu mwaka wa 2007-2008 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine, 2010-13 yari umutoza wongera imbaraga mu ikipe ya Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu cyiciro cya mbere muri Argentine, mu mwaka wa 2013-16 yaje kwerekeza mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo mu Buyapani, muri 2016-17 yaje gukomereza mu ikipe ya Royal Sporting Club Anderlecht yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21 ndetse yihaye intego yo kugera mu matsinda.

Biteganyijwe ko umwaka utaha w’imikino mu Rwanda uzatangira mu mpera z’Ukwakira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo