Umutoza David Donadei yatashye ubukwe bwa Eric Irambona (AMAFOTO)

Umutoza Donadei wigeze gutoza Rayon Sports ni umwe mu batashye ubukwe bwa Eric Irambona yigeze gutoza.

Donadei yatashye ubu bukwe avuye muri Thailand aho asigaye atoza. Nyuma yo kuva muri Rayon Sports yatoje muri Maroc no mu Bufaransa mbere yo kwerekeza muri Thailand.

Donadei ni umwe mu basore bari bagaragiye Eric Irambona ubwo yajyaga gusaba Mugeni Olivia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019.

Mu kwezi k’Ukwakira 2015 nibwo David Donadei yasezeye ku buyobozi no ku bakinnyi ba Rayon Sports. Icyo gihe yari asimbuye Kayiranga Baptista.

Aganira na Rwandamagazine.com Donadei yavuze ko impamvu yaje mu bukwe bwa Eric Irambona ari uko ari umwe mu bakinnyi yatoje kandi bamwumviraga cyane ndetse akaba agifitanye umubano mwiza n’abakinnyi yahoze atoza muri Rayon Sports.

Ati " Irambona yahoze ari umwe mu bakinnyi nahoze ntoza kandi bose turacyaganira kuri Facebook, turacyafitanye umubano mwiza. Niyo mpamvu nagenze amasaha arenga 20 mu ndege nje kumutahira ubukwe."

Yakomeje avuga ko atajya yibagirwa Rayonn Sports n’abafana bayo. Ngo icyo yicuza ni uko yagiye atarangije inshingano yari yihaye.

Ati " Ikintu kimwe nicuza ni uko mu Rwanda ariho hantu natoje ariko sinagera ku ntego bitewe n’abayobozi bananije ariko ibyo nakoze byatumye hari impinduka ziba kandi ndishimira ko umuyobozi mushya hari ibyo yashyize ku murongo. Sinjya nibagirwa u Rwanda n’abafana ba Rayon Sports ndetse mbere yo kugenda nzareba umukino bazakina na Kiyovu SC."

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza nawe akaba ariho avuka. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa , harakurikiraho gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro ahazwi nka Saint Patrick. Nyuma y’iyo mihango yose, abatumiwe barakirirwa muri Salle Ahava River Kicukiro iherereye imbere ya Academy Secondary School.

Mugabo Justin yari mu basaza basabiraga Irambona

Donadei na Karangwa bari bagaragiye Irambona

Umuhanzi Lil G na Kassim Ndayisenga ukinana na Eric Irambona nabo bari bamwambariye

Donadei yavuye muri Thailand aje gutaha ubukwe bwa Irambona

Ahoberana na mukuru we

Mugeni yahaye mukuru we impano

Djabel yazanye n’umugore we

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • 0792146756

    Andika ubutumwa kwel ndabona bari bagerageje byiza cyane

    - 24/03/2019 - 06:20
  • Umuhoz Grace Rubavu

    byiza cyane rwose kul erice kuntambwe yateye yokubak urugo harinicyo bizafashi kipe yacu pe urugo ruhire!!!!!!

    - 25/03/2019 - 13:44
Tanga Igitekerezo