Umutima wanjye uzahora ari ubururu - Sarpong

Rutahizamu w’umunya Ghana Michael Sarpong avuga ko azahoza umutima we ku ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abafana bayo kuko ngo yayigiriyemo ibihe byiza nubwo ayivuyemo yirukanywe.

Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isheshe amasezerano bari bafitanye kubera amagambo yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate nta bushobozi afite bwo kuyiyobora.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga ku kuba yirukanywe.

Ati " Ntabyinshi mfite ubu natangaza. Nziko narwaniye uburenganzira bwanjye. Ntamuntu wakwishimira gukora adahembwa. Nziko nari mu nzira nziza. Ubu mpanze amaso imbere. Ngiye gushaka indi kipe kandi nziko nzayibona."

Avuga ku butumwa agenera abafana ba Rayopn Sports, Sarpong yavuze ko azabahoza ku mutima kuko ngo bamugaragarije urukundo kuva ku munsi wa mbere

Ati " Nashimishijwe no kuba narahuye n’abafana beza nk’abo Rayon Sports ifite. Bazahora iteka mu mutima wanjye. Banshyigikiye kuva ku munsi wa mbere ngera muri iyi kipe. Nishimiye urukundo banyeretse."

Yunzemo ato " Sinari narapanze kuva mu ikipe gutya ariko ntakundi byagenda, nyivuyemo muri aka kanya ariko umutima wanjye uzahora ari ubururu kandi abafana ba Rayon Sports nzabahoza ku mutima. Ndizera ko ikipe izakomeza gutsinda , ikanitabira amarushanwa anyuranye muri Afurika. Rayon Sports ndayifuriza ibyiza."

Ngo azahoza ku mutima abafana ba Rayon Sports

Michael Sarpong yavuze ko yishimira ibihe yagiriye mu Rwanda kuva ahageze muri Kanama 2018, aho yanatwaranye Igikombe cya Shampiyona na Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo