Umukino wa gishuti hagati ya Rayon Sports na APR ? Gacinya yabivuzeho

Nyuma y’uko Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports atangaje ko hateganywa umukino wa gishuti hagati ya Rayon Sports na APR FC, abafana ntibabyakire kimwe, Gacinya Chance Denis yavuze uko abibona ndetse anakomoza kuri Yannick Bizimana uheruka kugurwa na APR FC avuye muri Rayon Sports.

Hari mu kiganiro 10 Sports cya Radio 10 cyahimbwe ’Urukiko’ rwa Sports. Ni ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 cyari cyatumiwemo Muvunyi Paul na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye. Cyarimo kandi na Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye.

Kimwe mu bibazo Gacinya yabajijwe harimo kuba rutahizamu Yannick Bizimana aherutse kugurwa na mukeba wa Rayon Sports, APR FC.

Gacinya uzwiho kuba mu gihe yayoboraga Rayon Sports yarabashije kugura abakinnyi abakuye muri APR FC( Rwatubyaye, Rutanga na Yannick Mukunzi), yavuze ko kuri we ntagikuba cyacitse kuba umukinnyi Yannick Bizimana yaraguzwe na ’mukeba’. Gusa ngo iyo umukinnyi ugiye kumugurisha, bisaba kubanza gukora imibare, ukabona kumutanga.

Ati " Kuba umukinnyi yava muri Rayon Sports akagurwa na APR, ubibonamo inyungu, njyewe ntakibazo mbifiteho. Ariko nanone ugomba kureba, umukinnyi mugurishije muyihe kipe, njyewe target (intego) yanjye yari iyihe? Ese ubundi nimba ngurishije , undi nkamwirukana ...niba tugurishije Sarpong, tukagurisha Yannick, ninde wundi muntu uzansindira igitego ? Ibyo byose iyo bigiye ku munzani, niho uha umuntu ’raison’ , ukavuga uti ibyo yakoze nibyo."

Yakomeje avuga ko mu kugurisha byabaye ikipe ya Rayon Sports yari ifite ikibazo cy’amafaranga.

Ati "... cyane cyane ko wenda na crise yari ihari birumvikana, amafaranga yari akenewe ...twari tumaze iminsi ruzagayura imeze nabi ...ntabwo nari kubyanga ariko ni ukureba uti ese umwaka utaha, uriya mukinnyi ko twari tumufiteho icyizere , ese bizagenda bite ? Njyewe numva amafaranga aje afite icyo azafasha ikipe kandi wunguka, ntacyo biba bitwaye."

Uko abona umukino wa gishuti hagati y’abakeba ’Rayon Sports’ na APR FC

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 tariki 23 Nyakanga 2020, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko harimo gutegurwa umukino wa gishuti uzabahuza na APR FC.

Ngo impamvu y’uyu mukino harimo kuba bashaka kwereka APR FC ko n’ubwo batakinnye umukino wo kwishyura wa shampiyona kubera COVID-19 bari kuwutsinda, hakiyongeraho no gushaka amafaranga kuko ngo bo batabashije kwakira umukino wo kwishyura. Umukino amakipe yombi yakira niwo winjiza amafaranga menshi kuko 2 iheruka ya Shampiyona iheruka guhuza amakipe yombi, buri imwe yakuyemo asaga miliyoni 50 FRW (Muri saison ishize Rayon Sports yakuyemo Miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda naho APR FC yinjiza Miliyoni 65 mu mukino umwe wahuje aya makipe muri uyu mwaka).

Munyakazi yavuze ko aribo bazishyuza uwo mukino. Yagize ati " Umukino wa gishuti, twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutakinnye umukino wo kwishyura, ko twari kubatsinda. Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose."

Ubwo yabazwaga niba gukina umukino wa gishuti, bizagaragaza ko nta bukeba bwaba bugihari hagati ya APR FC na Rayon Sports, Gacinya yavuze ko kuri we bitazakuraho ubwo bukeba nubwo yemeza ko uzaba udafite uburemere nk’ubw’umukino usanzwe.

Yagize ati " Ikigendanye rero n’ubukeba , ibyo byo ni ibisanzwe mu mupira ntanubwo tuzanabikuraho kuko si hano gusa mu Rwanda biba. No hanze murabyumva, habaho za Derbies....ubundi ubukeba bwo buba bugomba kubaho."

" Ikigendanye wenda n’uko hakinwa match amical (umukino wa gishuti), ntanicyo bitwaye , ntanikibazo kirimo ariko uburemere bw’iyo match ntabwo buzaba ari bwa buremere bwa Derby nyine. Hari ikizagabanuka kubera ko ntabwo byari bimenyerewe ...abafana bazaza,..uretse ko nubusanzwe umukino wa gishuti utagira abafana benshi. Nkumva rero ibyo ntacyo bitwaye kuba match amical kuba yaba , nabyo ni byiza."

Uwo mukino nuramuka ubayeho uzaba ari umukino wa 2 wa gishuti uhuje amakipe yombi.

Umukino ufatwa nkaho ari uwa mbere bakinnye bya gishuti, ni uwo amakipe yombi yakinnye muri 2004 ubwo uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blater yazaga bwa mbere mu Rwanda. Icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na Bobo Bola.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo