Umukino Rayon Sports izakiramo APR FC ni wo uhenze mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro by’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na APR FC ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022, aho itike ya make izaba igura 5000 Frw naho iya menshi ikagura ibihumbi 50 Frw.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda.

Rayon Sports yatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, bizaba ari 5000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande bizaba ari 10,000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bazishyura ibihumbi 50 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bazishyura ibihumbi 20 Frw.

Buri muntu wese ushaka kureba uyu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro asabwa kuba “yarikingije COVID-19 inkingo zombi.”

Amatike y’uyu mukino agurwa umuntu anyuze kuri *939#.

Uyu mukino ni uwo ugiye kugurishwaho itike iri hejuru mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Itike ya menshi yaherukaga kugurishwa ku bibuga byo mu Rwanda ni iy’ibihumbi 30 Frw ubwo Rayon Sports yakiraga Bugesera FC mu Ukwakira 2019.

Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya CECAFA Kagame Cup muri Nyakanga 2019, nabwo imikino ibiri ya ¼ yarebwaga n’uwishyuye 30$ ku bicara mu myanya y’abanyacyubahiro.

Undi mikino wagize ibiciro biri hejuru gutya ni uwo Rayon Sports yakiriyemo Enyimba FC mikino Nyafurika mu 2018, aho na wo itike ya menshi yari ibihumbi 30 Frw.

Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo