Cecafa Women 2018: Uganda yatangiye itsinda Kenya - AMAFOTO

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yatangiye neza CECAFA itsinda iya Kenya 1-0 itahana amanota 3 abanza mu mukino wa mbere wayo muri iri rushanwa.

Uganda yatsindiwe igitego na Mtuuzo Lilian , umukinnyi ukiri muto ariko wagaragaje ko afite impano. Lilian yagitsinze ku munota wa 7 w’umukino.

Mu gice cya mbere, Uganda yakinaga neza ariko na Kenya ikanyuzamo igasatira izamu ishaka kwishyura ariko biranga kuko Aturo Ruth , umunyezamu wa Uganda yababereye ibamba kugeza umukino urangiye.

Aturo Ruth yitwaye neza cyane akuramo ibitego byabazwe cyane cyane mu gice cya kabiri aho Kenya yarushije ku buryo bugaragara ikipe ya Uganda.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018, rikazarangira tariki 27 Nyaknga 2018. Ryitabiriwe n’ibihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda na Ethiopia. Ibi byiyongera ku Rwanda rwakiriye iri rushanwa. Ubwo riheruka gukinwa muri 2016 ryari ryegukanywe na Tanzania itsinze Kenya.

Ethiopia niyo yabaye iya 3 itsinze Uganda yari yateguye ayo marushanwa. U Rwanda icyo gihe ntirwabashije kurenga amatsinda.

Ingengabihe y’imikino ya Cecafa y’ibuhugu y’Abagore:

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

 Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

 Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

 Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

 Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

 Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

 Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

 Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

 Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

Wari umukino urimo ishyaka n’ubwitange ku mpande zombi

Umunyarwandakazi Mukansanga Salma niwe wasifuye uyu mukino

Mtuuzo Lilian watsindiye Uganda igitego cyayihesheje amanota 3

Nubwo Lilian ari muto mu myaka no mu gihagararo ntibyamubuzaga gucenga abamurusha igihagararo

Kenya yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ikunde yishyure ariko biranga

Uyu mukinnyi yazonze cyane ba myugariro ba Uganda

Aturo Ruth, umunyezamu wa Uganda wabereye ibamba Kenya

Abasimbura ba Uganda bishyushya

Uganda yitwaye neza mu mukino ubanza

Bulega Faridah, umutoza wa Uganda

David Ouma, umutoza wa Kenya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo