UEFA CL:Barcelona yakoze ’ibitarabaho’ mu mateka y’umupira, isezerera PSG

Ikipe ya FC Barcelona yaraye ikoze ibyo benshi bitaga ibidashoboka, ibasha kwishyura ibitego 4-0 yari yatsinzwe na Paris Saint Germain mu mukino ubanza wa 1/8 mu irushanwa ry’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ndetse ihita iyisezerera.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Camp Nou mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Werurwe 2017. Kuba Barcelona yari yaratsinzwe 4-0, abantu benshi ntibizeraga ko iri bwishyure ibitego yatsinzwe, ndetse abasesengura benshi bayihaga amahirwe make gusa abakinnyi bayo n’umutoza bo kuva umukino ubanza ukirangira ntibasibye kwemeza ko bazishyura, bakanakomeza.

Ku munota wa 3 gusa nibwo Louis Suarez yari amaze gutsindira Barcelona igitego cya mbere. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira , ku munota wa 40, myugariro Layvin Kurzawa wa PSG yitsinze igitego, igice cya mbere kirangira ari 2-0. Ibintu byatangiye kuba bibi ku ikipe ya PSG ubwo Neymar yagushwaga mu rubuga rw’amahina ku munota wa 50, maze umusifuzi wa 5 akemeza ko ari penaliti, yatsinzwe neza na Lionel Messi, biba 3-0. Ku munota wa 62 nibwo Edison Cavani yatsindiye igitego PSG.

Iminota 5 yanyuma niyo yasezereye PSG

Byageze ku munota wa 87 bigaragara ko Barcelona igiye kuvamo kuko kugeza ubwo byari ikinyuranyo cy’ibitego 3-5 habariwemo n’ibyo mu mukino ubanza. Ku munota wa 88 nibwo Neymar yatsinze umupira w’umuterekano (free-kick), biba ibitego 4-1. Ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 91 Neymar nabwo yongeye gutsinda ikindi gitego kuri Penaliti, biba 5-1 mbere y’uko Sergi Roberto atsinda icya 6 cya Barcelona mu minota y’ingongera cyashimangiye isezererwa rya PSG kuko byahise biba igiteranyo cy’ibitego 6-5 mu mikino yombi.

Ni igihe kibi kitubayeho. Twatakaje amahirwe akomeye yo gukura. Ni ibintu bibi bimbayeho no kuri twese. Bizadufasha mu hazaza. Ntabwo twabashije kuganza inyota bari bafite yo gushaka ibitego. Habayeho amakosa y’imisifurire. Habayeho ibyemezo bifasha ikipe ya Barcelona , twe ntibari batwitayeho. Sinavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru ariko habayeho ibyemezo bidashimishije.” Aya ni amagambo Unai Emery utoza PSG yatangarije abanyamakuru nyuma y’umukino.

Umukino mu mibare

Umukino wa nijoro wari uwa 3 Barcelona itsinzemo ibitego byinshi mu marushanwa yo ku mugabane w’iburayi. Tariki 11 Ukuboza 2013 nibwo yatsinze ikipe Celtic 6-1 mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League. Ku itariki 13 Nzeli 2016 nanone Barcelona yongeye gutsinda Celtic 7-1 mu mikino y’amatsinda. Tariki 8 Werurwe 2017 nayo yinjiye mu mateka kuko yatsinze PSG 6-1.

Yari inshuro ya 2 PSG itsindwa igitego muri UEFA Champions League nyuma y’iminota 3 umukino utangiye. Byaherukaga ubwo Hasan Salihamidzic wa Bayern Munich yayitsindaga tariki 18 Ukwakira 2000. Ibitego 2 nibyo PSG yitsinze muri iri rushanwa ry’uyu mwaka nyuma y’icyo Marco Verratti yitsinze ubwo bahuraga na Arsenal tariki 23 Ugushyingo 2016, cyaje gisanga icyo Layvin Kurzawa yaraye yitsinze.

PSG niyo kipe ya 2 yitsinze igitego ikaninjizwa Penaliti 2 muri Champions League kuva muri 2003-2004, nyuma ya Maribor yabikorewe na Chelsea tariki 21 Ukwakira 2014.

Niyo ‘Comeback ‘ ya mbere ibayeho mu mupira w’amaguru

‘Comeback’ Barcelona yaraye ikoze niyo ya mbere ibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Bavuga ‘Comeback’ iyo utsinze ikipe yagutsinze mbere ukaba wayishyura, ukanayikuramo cyangwa ugatahana amanota 3.

Real Madrid niyo yaherukaga gukora ibisa nibi tariki 22 Ukwakira mu mwaka wa 1975 ubwo yatsindwaga mu mukino ubanza n’ikipe ya Derby 4-1, mu mukino wo kwishyura ikayitsinda 5-1 igahita inayisezerera.

Izindi ’Come back’ zikomeye zabayeho mu mateka

Wari umukino ukomeye Barclona yaje yiyemeje gukora ibyo benshi batari bayitezeho

Ku munota wa 3 gusa, Suarez yari amaze guha icyizere bagenzi be ko bashobora kuza kwishyura ibitego batsinzwe mu mukino ubanza

Suarez yishimira igitego

Kurzawa yitsinze igitego cya 2

Bakoranaga ubwira ngo bishyure...abakinnyi 3 ba Barcelona nibo bagiye gukura umupira mu nshundura

Umusifuzi wa 5 niwe wafashije uwo hagati mu itangwa rya penaliti ubwo Neymar yagushwaga mu rubuga rw’amahina

Messi yahise ayinjiza neza

Iniesta utari wagaragaje ubuhanga bwe mu kibuga hagati mu mukino ubanza, ni umwe mubazengereje PSG mu ijoro ryakeye

Rafinha agerageza gutanga umupira Cavani

Messi ahanganiye umupira na Draxler

Uku niko Free-kick ya Neymar yinjiye mu izamu rya PSG

Cavani yatsinze igitego , abakinnyi ba PSG babanza kugira ibyishimo ariko bitamaze iminota 30

Cavani akimara gutsinda igitego byasaga nibyishe imibare ya Barcelona

Uku niko igitego cya 4 cya Barcelona cyinjiye

Matuidi akorera Suarez ikosa ryatumye Barcelona ihabwa indi Penaliti

Neymar yinjiza Penaliti ku munota wa 90

Sergi Roberto atsinda igitego cyanyuma cyashimangiye ugusezererwa kwa PSG

Roberto yishimana na bagenzi be

Byari ibyishimo bidasanzwe

Umukino warangiye ari 6-1

Neymar yishimana n’umutoza we Luis Enrique

Nyuma y’umukino, Neymar yapfukamye ashimira Imana

Abatoza ba Barcelona bari basazwe n’ibyishimo

Nyuma y’umukino, abafana bateruye Messi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo