Ubu turi iwacu, ikirere turakimenyereye, intsinzi ni ku cyumweru - Lt Gen Mubarakh Muganga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021 nibwo umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe Aho iri mu mwiherero i Shyorongi abaha ubutumwa buganisha ku ntsinzi.

Umuyobozi wa APR FC yasuye iyi kipe nyuma y’uko inganyije 0-0 mu mukino ubanza wa Caf Champions League na Mogadishu City Club. Hari mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku cyumweru bagomba guhurira mu mukino wo kwishyura kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’ikipe ya APR FC yagize ati” Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bugera kuri 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi ariko amahirwe dufite ubu ngubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda maze intsinzi igataha iwacu nkuko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza. Namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganywe."

Yunzemo ATI "Muri ikipe nziza. Benshi bagiye baturuka mu yandi makipe ariko mwitwaye neza ,ubu noneho mumaze kumenyerana gahunda yo ku cyumweru ni intsinzi ubundi tugakomeza kwitegura n’indi mikino iri imbere muri aya marushanwa.

Yakomeje ashimira abatoza biyi kipe kubwo ubumenyi baha abakinnyi

Yagize ati “Abatoza mufite ni beza abakinnyi bashya urabona ko mu gihe gito bahuje umukino nabari basanzwe ikipe ni nziza nabari baje bafite utubazo tw’imvune barakize kubera ubumenyi bwa abatoza nuburyo bita kubafite ibibazo nkibyo mutuze umutima uge kuri uyu mukino iminsi isigaye ni mike tukabona intsinzi.

Tuyisenge Jacques, Kapiteni w’ikipe ya APR FC ubwo yahabwaga umwanya, yavuze ko bagowe n’ubushyuhe bwari buri hejuru cyane 43° yizeza ubuyobozi intsinzi kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Twakinnye umupira ariko twagowe cyane n’ubushyuhe tutari tumenyereye bwari hejuru cyane ariko ubungubu ngewe n’abakinnyi bagenzi bange turiteguye imyitozo turi guhabwa n’abatoza ni myiza twiteguye gutanga ibyishimo kuko hano ni iwacu turahamenyereye."

Yasoje ashimira ubuyobozi bwa APR F,C aho yagize ati “ Turabashimira uko mutwitaho ntacyo turababurana turabashimira n’umwanya muduha ibyo byose mudukorera twiteguye kubibashimira neza tubaha Intsinzi iteka."

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Jacques Tuyisenge

Major Guillaume Rutayisire, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe

I bumoso bari umutoza wungirije Jamel Neffati

Umutoza Mukuru Adil Erradi nawe yari ahari

PHOTO :Uwihanganye Hardi/APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo