Ubu ikibuga cya Stade Ubworoherane giteye ’amabengeza’ - AMAFOTO

Nyuma y’uko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), ubu ikibuga cya Stade Ubworoherane kimaze kuba cyiza ndetse ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwemeza ko bizabafasha kujya bahatsindira amakipe.

Mbere y’uko Shampiyona y’uyu mwaka itangira, ikibuga cya Stade Ubworoherane ya Musanze FC cyari cyarangiritse ndetse hamwe hari aho ubwatsi bwari bwarashizemo biba ngombwa ko iba muri Stade zari zabanje guhagarikwa, ikibuga kibanza kuvugururwa.

Nyuma yo gukomorerwa, nabwo ubwatsi bwari butaramera neza ku buryo hari amakipe amwe namwe yinubiraga kugikiniraho .

’Guma mu rugo’ yatumye ikibuga cyitabwaho kurushaho

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC yatangaje ko kuva Shampiyona yahagarikwa hakozwe imirimo myinshi yo kwita ku bwatsi buteye muri iki kibuga.

Ati " Kuko ubu ikibuga kitari gukinirwaho cyangwa ngo gikorerweho imyitozo, ubwatsi bwarameze bukwira mu kibuga hose, natwe dushyiramo imbaraga zo kukitaho ngira ngo urabona uko ubu gisa. Imikino izagaruka nta kibazo na kimwe ikibuga gifite."

Yunzemo ati " Nubwo twashyizemo imbaraga mu kubaka ikipe no kuzana abatoza beza, ariko ikibuga cyiza giteye amabengeza gutya nacyo kirafasha mu kubona amanota atatu cyane cyane iyo ukinira mu rugo ari nayo mpamvu twifuza ko ntakipe izajya idutsindira aha."

Placide Tuyishimire , Perezida wa Musanze FC

Placide yakomeje avuga ko atari ikibuga gusa bari kwitaho, ngo ahubwo bari no gutegura uburyo buhamye buzafasha ikipe kugaruka muri Shampiyona no mu yandi marushanwa ifite imbaraga nyinshi zo guhatana.

Shampiyona yasubitswe tariki Musanze FC ifite amanota 27. Iri ku mwanya wa 12.

Umwaka ushize hari aho ibyatsi byari byarashizemo

Ubwo cyari kimara kuvugururwa, ibyatsi byari bitarafata neza

Ubu ibyatsi bimaze kumera ndetse ngo abanyamusanze barashaka ko ntakipe izongera kuhavana amanota 3

Kiri kwitabwaho umunsi ku wundi

Stade Ubworoherane niyo Musanze FC yakiriraho imikino yayo

PHOTO:Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo