U Rwanda rwihariye imidali n’ibikombe muri East Africa Table Tennis Championship - AMAFOTO

U Rwanda rwaye rwegukanye imidali n’ibikombe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ikinirwa kumeza (Table Tennis) ’ East Africa Table Tennis Championship’ ryahuzaga ibihugu 5.

Kuri iki cy’umweru tariki 2 Ukuboza 2018 nibwo hasojwe amarushanwa ya Table Tennis Championship’ i Kigali. Amarushanwa yabereye kuri Green Hills Academy iherereye i Nyarutarama. Ni mikino yahuje amakipe 5 y’ibihugu bibarizwa mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’ibihugu byose bibarizwa muri aka karere nkuko impuzamashyirahamwe y’umukino wa table Tennis muri Afurika ibigena.

Iri rushwanwa ryatangiye ku wa gatanu ryasojwe kuri iki cyumweru hatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza aho abanyarwanda bagiye bitwara neza ugereranyije n’ibindi bihugu.

John Birungi , Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda

John Birungi , Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda wari witabiriye aya marushanwa yashimye uko amarushanwa yateguwe ndetse n’uko yagenze muri rusange ndetse yishimira ko u Rwanda rwihariye ibikombe.

Ati " Irushanwa rirarangiye ryagenze neza nkuko twari twarabiteguye kandi ndashimira abantu bose badufashije ariko byumwihariko ndishimye kubera ko u Rwanda twabashije kwiharira ibikombe twatsinze team events aricyo gimbe kinini muri ibi bihugu bitanu byitabiriye aya marushanwa mu bahungu n’abakobwa.

U Rwanda rwabaye u rwa mbere ibyo ndabyishimiye cyane kandi no muri events boys singles no muri girls singles babaye abambere urebye ibyo twateganyije byabaye kandi byagenze neza kandi ubu tuzava kuri aya marushanwa y’abana bato batarengeje imyaka 18 turebe ko twakomeza kugera no ku rwego rw’abakuru tugerageza gusunika u Rwanda tureba ko rwagera nibura mu bihugu bitanu muri table Tennis muri Afurika."

Yakomeje avuga ko abakinnyi bakuyemo ubumenyi muri aya marushanwa.

Ati " Umukinnyi ubundi iyo abonye amarushanwa agenda amenyera . Aya marushanwa rero aragenda adufasha afasha n’abakinnyi bacu kumenyera. Mwabibonye ibi ni ubwa mbere bibaye hano mu Rwanda.

Icyo twabizeza nka federasiyo yo mu Rwanda ni uko tuzakomeza kwakira amarushanwa aruta ayangaya. Turashaka ko ko twazanaza irushanwa rya senior Africa championiship twari turi mu karere kabarizwamo ibihugu 14 rero turashaka ko twazajya twakira amarushanwa yo muri Africa yose."

Masengesho patrick wegukanye umwanya wa mbere mu bahungu. Yagize ati " Match nari meze neza ariko byageze hagati biza kungora kuko uriya mukinnyi yari uwambere muri aya marushanwa ariko naje nshaka kumurusha. Hari igihe umukino ugeramo hagati ugacika intege ariko iyo usanzwe umenyereye amarushanwa ugerageza uburyo wisubiza imbaraga."

UBURYO IBIHEMBO BYATANZWE NUBURYO BAKURIKIRANYE

1. MIXED DOUBLES

RUP UP (DIOUF MIIRO & AMINA NAMAGANDA) UGANDA

WINERS :(MIKAEL JOEL & SALAH MENGHSTAB) ERITREA

2. GIRLS DOUBLES

RUN UP (IVY NEKESA /WOTANABELA) UGANDA

WINNERS : (AMINA NAMAGANDA & PATRICIA MBABAZI) UGANDA

3. BOYS

RUNNERS UP (MIIRO DIOUF & MANDANDA JOHN) UGANDA
WINNERS :(MASENGESHO PATRICK & IRAKIZA BOHNEUR) RWANDA

4. TEAM EVENT GILS

RUNNERS UP UGANDA
WINNERS RWANDA A

BOYS
RUNNERS UP UGANDA
WINNERS RWANDA

5. SINGLES GIRLS
RUNNERS UP TUMUKUNDE HERVINE RWANDA
WINNERS : SARAH MENGHISTAB ERITREA

BOYS
RUNNERS UP : MIKAEL JOEL ERITREA
WINNERS : MASENGESHO PATRICK RWANDA

Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 5

Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

Rurangayire Guy Didier ushinzwe Siporo muri MINISPOC niwe wari uhagarariye Minisitiri w’umuco na Siporo mu isozwa ry’iri rushanwa

MASENGESHO PATRICK wegukanye umwanya wa mbere mu bahungu

MIKAEL JOEL ukomoka muri Eritrea wegukanye umwanya wa kabiri mu bahungu

SARAH MENGHISTAB wo muri Eritrea wabaye uwa mbere mu bakobwa mu bakina ari umwe umwe

PHOTO:Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo