U Rwanda rugiye kwitabira irushamwa mpuzamahanga rya "Chess" ku buryo bw’ikoranabuhanga

Photo: Uwase Sandrine (ibumoso) na Shimwa Marie Faustine (iburyo) ni bamwe mu bazaserukira u Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE” buratangaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri uyu mukino hifashishijwe ikoranabuhanga “FIDE Online Olympiad 2020”.

Iri rushanwa ubusanzwe riba buri myaka 2 ryagomba kubera mu Burusiya muri Kanama 2020 gusa kubera icyorezo cya COVID-19 hafatwa umwanzuro wo kuryimurira umwaka utaha wa 2021.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom yatangaje ko kubera iki cyorezo hafashwe umwanzuro w’uko irushanwa rizaba ariko hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Iri rushanwa bitewe n’ibyiciro bitandukanye ryatangiye tariki 22 Nyakanga rikazasozwa tariki 31 Kanama 2020. Ikipe y’u Rwanda ikaba iri mu itsinda B mu kiciro cya 4. Irushanwa rikazatangira tariki 31 Nyakanga kugeza 02 Kanama 2020.

Zimurinda asobanura ko iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu byose biri mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Chess “FIDE” bigera ku 163 aho igihugu kigomba guhagararirwa n’ikipe imwe bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho igihugu cyahagararirwaga n’ikipe ebyiri ni ukuvuga ikipe y’icyiciro cy’abagabo n’iy’ikiciro cy’abagore.

Ati " Ubu rero rero babihurije hamwe ni ikipe imwe izahagararira igihugu ikaba igomba kuba igizwe n’abagabo n’abagore cyane ko bibanze mu kwimahaza ihame ry’uburinganire.”

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 6 barimo 3 mu bagabo na 3 mu bagore ariko buri wese akagira umusimbura we ubwo bakaba 12 ndetse hakiyongeraho n’uyoboye ikipe ufatwa nka kapiteni.

Abakinnyi bagiye guserukira u Rwanda

Aba bakinnyi ni Nduwayesu Maranatha, Nzabanita Joseph, Munyurangabo Rongin, Twizeyimana Methode, Murara Urwintwari Ian na Cyubahiro Ben Patrick mu kiciro cy’abagabo ndetse na Uwase Joselyne (Women Fide Master), Shimwa Marie Faustine, Uwamahoro Christelle (Women Candidate Maste), Ngarambe Anna, Uwase Sandrine na Nzambazamaria Ignacia mu kiciro cy’abagore mu gihe kapiteni ari Niyibizi Alain Patience.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda yagarutse ku buryo iyi kipe yatoranyijwe agira ati: “Twagombaga kwitabira iri rushanwa muri Kanama 2020, mbere rero yo gusubika ibikorwa by’imikino kubera COVID-19 amajonjora yari yaratangiye ageze ku kiciro cya nyuma kugira ngo harebwe abagomba guserukira igihugu, aho byari bigeze rero ni ho twahereye dutoranya aba bakinnyi.”

Ku bijyanye no kwitegura iri rushanwa, Zimurinda avuga ko bigoye kubera ibi bihe ariko bagerageje guhuriza hamwe abakinnyi bakabafasha kwitegura.

Ati: “Iri rushanwa rizakinirwa kuri za mudasobwa bisaba ikoranabuhanga rihambaye, ibyo byose ni byo twagiye tugerageza gufasha abakinnyi bacu ku buryo kugeza ubu umuntu yavuga ko bameze neza kandi turabona ko bizatanga umusaruro dukuriije imikino ya gicuti twagiye dukina harimo ibiri twakinnye na Tanzania ndetse n’ikipe ya Namibia.”

Uko irushanwa rizakinwa

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Kuwait, Qatar, Uganda, Malta, Pakistan, Mozambique, Cyprus, Syria na Namibia.

Tariki 31 Nyakanga 2020, ikipe y’u Rwanda izakina na Syria, Kuwait na Namibia. Tariki 01 Kanama 2020, ikipe y’u Rwanda izakina na Qatar, Uganda na Malta naho tariki 02 Kanama 2020, ikipe y’u Rwanda ikine na Pakistan, Mozambique na Cyprus. Ikipe 3 za mbere zizakomeza mu kiciro cya 3.

Umukino wa chess ubundi ni umwe mu isaba gutekereza cyane no gushyiraho umutima wose igihe umuntu awukina kuko asaba gucunga inka (udukoresho bakinisha) 16 kandi ikosa ryose ukoze mugenzi wawe aba ashobora guhita aryuririraho akagutsinda.

Ni umukino udateye imbere mu Rwanda ariko Ishyirahamwe ryawo ryatangiye kuwigisha abakiri bato rihereye mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri aho banabaha ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kuwukina.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo