Twagirayezu Thadée na Freddy batorewe inshingano muri The Blue Winners (AMAFOTO)

Mu nteko rusange ya Fan Club ya The Blue Winners ya Rayon Sports, hatowe inzego zinyuranye harimo urwego rwa komite ngishwanama rwatowemo n’abahoze ari ba Visi Perezida ba Rayon Sports Twagirayezu Thadée na Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy.

Ni inteko rusange yabereye muri Mattina Motel kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019.

Uretse gusuzumira hamwe icyakomeza guteza imbere Fan Club, abanyamuryango bitabiriye iyi nteko rusange bakoze amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye bitewe n’uko hari abakuweho icyizere barasimbuzwa kubera kutuzuza inshingano ndetse hakaba n’abagiye mu mahanga.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Murengezi Jean De Dieu wagize amajwi 39 kuri 42 bari bitabiriye iyi nteko rusange. Yasimbuye kuri uyu mwanya Rutagwenda Richard wagiye mu mahanga.

Hanatowe Komite Ngishwanama ya The Blue Winners. Muzatsinda Bonaventure niwe watorewe kuyiyobora. Abandi bayirimo ni Muhirwa Frederic wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports muri komite yacyuye igihe, Twagirayezu Thadée uheruka kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite, Nkundimana Jean Felix na Mugwaneza Jean Claude.

Hanatowe kandi komisiyo ya ’Sociale’, Sports & Loisirs ya The Blue Winners. Ntawiniga Jean Desire niwe watorewe kuyiyobora yungirijwe na Mukundwa Fifi Olive. Irimo kandi Gaparayi Justitia, Sindayigaya Jean Aime, Mpirima Peter na Furaha JMV.

The Blue Winners yashinzwe tariki 13 Mutarama 2018. Igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 80, bacyiyongera. Ni Fan Club ifite umwihariko wo kuba ifite umubare munini w’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ku rwego rwa Perezida, Visi Perezida ndetse no ku bunyamabanga. Mu mwaka urenga imaze ishinzwe, imaze gutanga umusanzu muri Rayon Sports ungana na Miliyoni zisanga cumi n’eshatu (13.700.000 FRW).

Batanze ibitekerezo binyuranye byo gukomeza kuba ku ruhembe mu zindi fan Clubs za Rayon Sports bayiteza imbere haba mu bujyanama ndetse no mu rwego rwo kuyitera inkunga ifatika y’amafaranga

Bagiye batorera imyanzuro itandukanye

Mushimire Eric witiriwe kwa Mushimire ku Kimironko na we ni umwe mu banyamuryango ba The Blue Winners Fan Club

Freddy wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports

Twagirayezu Thadée uheruka gusezera ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports na we ni umunyamuryango wa The Blue Winners

Abatorewe kuyobora urwego ngishwanama

Muzatsinda Bonaventure uzayobora urwego ngishwanama

Ntawiniga Desire niwe watorewe kuyobora urwego ruri ’Sociale’ na Siporo ndetse n’imyidagaduro rwa The Blue Winners

Akayezu Josée, umunyamabanga wa The Blue Winners Fan Club

Murengezi Jean De Dieu watorewe umwanya wa Visi Perezida wa The Blue Winners

Imbabazi Consolatrice uyobora The Blue Winners

Uhereye i bumoso:Murengezi Jean De Dieu, Visi Perezida wa The Blue Winners Fan Club, Imbabazi Consolatrice uyobora The Blue Winners na Akayezu Josée, umunyamabanga wa The Blue Winners

Bishimiye ibyemezo byiza bafashe biganisha aheza Fan Club yabo

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • manuco

    iyi mburagasani murayandika kweri!!!!!!!! inkuru zose za Rda MAGAZINE ni gatindi gusaaaa
    reka nigiire kuri FUNCLUB.COM hano ndabona ari ikinyamakuru cyaequipe 1

    - 19/11/2019 - 10:45
  • Jp

    MANUKO washinze urwawe nawe ukajya wakandika iyo ushaka .Ishyari .Rwanda magazine bandika ibyo abantu bakoze .Nonese niba izindi ntabikorwa zirimo zikora bahimbe se

    - 21/11/2019 - 20:46
  • Jp

    MANUKO washinze urwawe nawe ukajya wakandika iyo ushaka .Ishyari .Rwanda magazine bandika ibyo abantu bakoze .Nonese niba izindi ntabikorwa zirimo zikora bahimbe se

    - 21/11/2019 - 20:46
  • Jp

    MANUKO washinze urwawe nawe ukajya wakandika iyo ushaka .Ishyari .Rwanda magazine bandika ibyo abantu bakoze .Nonese niba izindi ntabikorwa zirimo zikora bahimbe se

    - 21/11/2019 - 20:46
Tanga Igitekerezo