Tuyishimire Placide yateye inkunga ’Academy’ ya Nyakinama

Tuyishime Placide , Umushoramari akaba na Perezida wa Musanze FC yateye inkunga y’ibikoresho, ’Academy’ y’umupira w’amaguru ya Nyakinama isanzwe ikorana na APR Football Academy.

Ni ibikoresho yashyikirije umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020.

Ibi bikoresho bikaba birimo imyenda, inkweto, corners ndetse n’imipira yo gukina.

Tuyishimire Placide yavuze ko iki gitekerezo yakigize ubwo yari amaze kubona uburyo aba bana bazi umupira ndetse bafite ejo heza, yiyemeza kugira uruhare rwo kubafasha kuzamura impano zabo.

Yagize ati " Nkunda siporo nkayishyira no mu ngiro. Mu minsi ishize twakinnye imikino ya gicuti yari yahuje abacuruzi bakorera mu mujyi wa Musanze n’abasirikare ba Nyakinama nyuma hakurikiraho umukino w’abana bato bo mu irerero rya Nyakinama Football Academy."

" Nyuma y’imikino yombi n’ubwo twabonaga ari abana bazi gukina ndetse bafashwe neza, naganiriye n’abatoza bangaragariza imbogamizi zimwe na zimwe bafite twumva ko ari uruhare rwacu kugira ngo abana nabo bumve ko tubari inyuma, mpitamo kubashyigikira mbatera inkunga y’ibikoresho, akaba ari cyo cyangenzaga kugira ngo mbishyikirize ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC kuko iryo rerero rukorana n’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe y’ingabo z’igihugu."

Iri rerero riherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru rikaba ryaranyuzemo abakinnyi batandukanye bakomeye barimo rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent.

Nshizirungu Bosco, umutoza mukuru wa Academy’ ya Nyakinama yatangarije Rwandmagazine.com ko bishimiye ibikoresho ishuri ryabo ryabonye. Avuga ko ubusanzwe iryo shuri ribarizwamo abana 85 bari hagati y’imyaka 8 na 18 baba bagabanyije mu byiciro bitandukanye.

Nshizirungu avuga ko ryashinzwe mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda kuko umwana ufite impano urivuyemo ajya mu ikipe imwifuje iyo ariyo yose. Yatanze urugero rwa Hakizima Adolphe ukinira Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri ubu akaba ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi.

Tuyishimire Placide ni umwe mu bagira uruhare rukomeye muri Siporo y’u Rwanda abinyujije mu kuyobora ikipe ya Musanze FC aho uruganda rwe rwa Cetraf rwenga ibinyobwa rutera inkunga ikomeye iyi kipe yo mu Majyaruguru y’igihugu ndetse akaba agira n’uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abana mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga yashimiye Tuyishimire Placide ku bu ’Sportif’ yagaragaje

Academy’ y’umupira w’amaguru ya Nyakinama ibarizwamoa abana 85 bari hagati y’imyaka 8 na 18 batorezwa mu byiciro bitandukanye

Nshizirungu Bosco, umutoza mukuru wa Academy’ ya Nyakinama ngo bishimiye ibikoresho bahawe na Tuyishimire Placide

Hakizima Adolphe ukinira Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri ubu akaba ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi yazamukiye muri Academy’ ya Nyakinama

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo